Categories: Amakuru

Abanyeshuri 277,452 baratangira ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Nyakanga 2027, abanyeshuri 277,452 bo mu mashuri abanza, mu gihugu hose baratangira ibizamini bya Leta bisoza iki cyiciro cy’umwaka wa 2025-2026.

Ugereranyije n’abakoze ibi bizamini umwaka ushize w’amashuri, abanyeshuri babikora biyongereyeho 56,525 ndetse n’ibigo by’amashuri bifite abakandida bakora uyu mwaka bikaba byariyongereho 80, muri ya gahunda ya Leta y’uko umwana wese agomba kwiga.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), Carlene Seconde Umutozi, yasabye abagira uruhare muri ibi bizamini gukora ibishoboka bikagenda neza.

Aha yibanze ku barezi babikurikirana bikorwa, kwirinda kubikopeza, ndetse no kwirinda ikindi cyose cyatuma bidakorwa uko byagenwe.

Ibi bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza by’uyu mwaka, biteganyijwe ko bikorerwa kuri site 1,182 mu gihugu hose, kandi bigakorwa mu gihe cy’iminsi itatu, ni ukuvuga kuva ku itariki 7-9 Nyakanga 2026.

Biteganyijwe ko kuri uyu munsi wa mbere, abanyeshuri bakora imibare n’Ikinyarwanda, umunsi ukurikiyeho bagakora Icyongereza, Social studies n’Iyobokamana, naho ku munsi wa nyuma bagakora Science and Elementary Technology (SET), nk’uko byatangajwe na NESA.

Ubumwe

Recent Posts

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

8 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago

Inzoga tuzambure agaciro kuko zangiza ubuzima – Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…

6 days ago