Categories: Politiki

Burkina Faso: Abasaga 50 biganjemo abasirikare baguye mu bitero by’iterabwoba

Muri Burkina Faso, abasirikare n’abakorerabushake bo mu mutwe wa Volontaires pour la Défense de la Patrie (VDP) bagera kuri 50 bishwe ku wa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanga 2026, mu bitero bikomeye byagabwe n’umutwe wa JNIM, ushamikiye kuri Al-Qaïda, nk’uko byatangajwe na Leta y’iki gihugu.

Ibyo bitero byibasiye uduce dutandukanye tw’igihugu, harimo amajyaruguru, amajyaruguru ashyira uburengerazuba ndetse n’amajyepfo ashyira uburengerazuba. Hari ibigo bya gisirikare byasahuwe, kandi abo barwanyi ba JNIM batwara intwaro nyinshi.

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Burkina Faso ntiburagira icyo butangaza kuri ibyo bitero, ariko umutwe wa JNIM wamaze kubyigamba, ndetse amashusho agaragaza ibyabaye ari gukwirakwizwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Igitero cya mbere cyatangiye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo (05:00). Abarwanyi ba JNIM bagabye igitero ku kigo cya gisirikare cya Di, giherereye mu Ntara ya Sourou, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu.

Nyuma y’imirwano ikomeye, abo barwanyi babashije kwinjira muri icyo kigo cya gisirikare. Nk’uko amakuru abitangaza, muri icyo gitero hapfuyemo nibura abasirikare 23 n’abakorerabushake ba VDP 11.

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara na JNIM, uwo mutwe uvuga ko wabonye imibiri 22 y’abasirikare n’abanyamuryango ba VDP mbere yo kuva mu mujyi wa Di.

Uyu mutwe wanigambye kandi ibindi bitero bibiri byagabwe mu duce twa Dalan na Tiéré, mu majyepfo ashyira uburengerazuba no mu burengerazuba bwo hagati bw’igihugu. Muri ibyo bitero, nibura abasirikare 18 bishwe, mu gihe andi makuru yemeza ko hangiritse byinshi muri utwo duce.

Kuri uwo munsi kandi, abarwanyi ba JNIM bagabye ibitero no mu mijyi ya Thiou na Séguénéga iri mu majyaruguru ya Burkina Faso. Nta bantu bahasize ubuzima, ariko nk’uko abaturage babitangaza, imodoka nyinshi z’abasivili zaratwitswe.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

8 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago

Inzoga tuzambure agaciro kuko zangiza ubuzima – Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…

6 days ago