Categories: Uncategorized

#Worldcup2026: Brazil yahuye n’uruva gusenya, isezererwa itageze no muri ¼

Ikipe y’igihugu ya Brazil ifite ibikombe bitanu (5) by’Isi, yahuye n’uruva gusenya ubwo yasezererwaga n’iya Norway mu Gikombe cy’Isi cya 2026 mu mikino ya 1/8, aho yatsinzwe ibitego 2-1, Norway ya Erling Haaland ikomeza muri ¼ ityo.

Ikipe ya Norway yatangiranye imbaraga nyinshi ubona isatira bidasanzwe, byatumye Brazil na yo ikanguka irakina, biza no kuyihira kuko ku munota wa 44 yabonye penaliti, ariko ntiyagira icyo iyimarira kuko umunyezamu wa Norway yayikuyemo, igice cya mbere cy’uyu mukino kirangira nta kipe ifunguye izamu ry’indi.

Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi asatirana bikomeye, noneho ku munota wa 79 Haaland afungura amazamu ku mupira yari ahawe na Andreas Schjelderup, ubwo Norway iba ibonye igitego cyayo cya mbere, ishyira mu ihurizo ikipe bahanganye.

Ku munota wa 90, Haaland yatsinze igitego cya kabiri nabwo ahawe umupira na Andreas Schjelderup, biba bibaye 2-0, iyi kipe itangira kwizera intsinzi, gusa Brazil na yo ntiyacitse intege, kuko mu minota y’inyongera nanone yabonye penaliti, iterwa neza na Neymar aratsinda, ariko umukino urangira Norway itsinze Brazil ibitego 2-1, isezererwa ityo mu buryo butunguranye, inkuru mbi itaha i Brasilia.

Nyuma y’uku gutsindwa, Neymar w’imyaka 34, yahise atangaza ku mugaragaro ko atazongera gukinira ikipe y’igihugu cye cya Brazil.

Wari umukino w’ishiraniro
Erling Haaland na bagenzi be bishimira intsinzi
Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

8 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago

Inzoga tuzambure agaciro kuko zangiza ubuzima – Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…

6 days ago