Categories: Uncategorized

NCBA yatangije ikoranabuhanga rizafasha abakiriya kubona serivisi bidasabye kujya kuri banki

Banki ya NCBA Rwanda yamuritse ikoranabuhanga rishya rya serivisi,  hifashisbijwe  porogaramu za telefoni rizwi nka ‘NCBA NOW’,  ndetse hanamurikwa  n’urubuga rwa ‘NCBA ConnectPlus’ rukoreshwa n’ibigo bikomeye ndetse n’amasosiyete.

Iyi porogaramu nshya ya  NCBA NOW ni gahunda yagenewr abantu ku giti cyabo, hagamijwe kubafasha gukoresha serivisi za banki binyuze kuri telefoni mu buryo bworoshye kandi bwihuse no kuri bamwe badafite smart phones, kuko kubukoresha uzajya unyura kuri telefone  yawe ugakanda *650#.

Yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane tariki 23 Nyakanga 2026, ikaba izafasha iyi banki gutanga serivisi nziza binyuze kuri telefoni ngendanwa, mu kurushaho guteza imbere ikoranabuhanga kuri buri wese.

Mu rwego rwo gukomeza gushora imari mu ikoranabuhanga ritagira imipaka, kuri uyu munsi izi serivisi zatangirijwe mu bihugu byo mu Karere NCBA ikoreramo, birimo u Rwanda, Uganda na Tanzania, bikazorohereza abakiriya gukoresha ikoranabuhanga ritagira imipaka mu gushora imari muri iyi bank.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri NCBA Bank Rwanda, Samuel Nkubito, avuga ko ubu buryo bushya buzafasha kugabanya igiciro umuntu yakoreshaga ajya kuri banki.

Ati “Urayohereza ukoresheje telefone yawe ku mafaranga make cyane, kandi bitagusabye kugira aho ujya kuyohereza. Ikindi uburyo bwo kuvunja ushaka amadovize bwarimo icyuho kuko byasabaga kujya ku ishami, cyangwa ku cyicaro kugira ngo ubashe kuvunjisha, ariko ubu buryo buzakemura ibi bibazo byose”.

NCBA Rwanda binyuze mu ikoranabuhanga rya  MoKash, ku bufatanye na MTN MoMo Rwanda, ivuga ko yafashije abarimo urubyiruko  barenga miliyoni eshanu kubona serivisi z’imari no kwizigamira.

Bati “Mbere na mbere twabanje gushyiraho uburyo babona inguzanyo mu uburyo bwihuse, hakorshejwe Mokash kuko ifasha urubyiruko  ku kigero cya 70% bigatuma bakwiteza imbere babona inguzabyo zihuse, bakanizigamira ndetse bakaniguriza”.

NCBA Bank Rwanda ifite amashami umunani mu Rwanda, akorera mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Musanze, Kayonza, Nyagatare, Rubavu na Rusizi.

Imaze kwakira abakiliya barenga miliyoni 5 muri service yabo ya Mokash, ndetse abagera kuri 60% muri bo ni urubyiruko.

Mukanyandwi Marie Louise

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

4 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago

Inzoga tuzambure agaciro kuko zangiza ubuzima – Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…

6 days ago