Itorero Intayoberana rivuga ko mu myaka 12 rimaze rikora, ryagize uruhare mu guteza imbere umuco nyarwanda no kuwugeza ku rubyiruko, ari na ko ryitegura igitaramo gikomeye cyiswe ‘Gira u Rwanda’, kikaba ari icya 7 rikoze, kizabera muri Kigali Serena Hotel ku wa Gatandatu tariki 25 Nyakanga 2026.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatatu tariki 23 Nyakanga 2026 ku cyicaro cy’iri torero giherereye i Nyamirambo, ubuyobozi bwaryo bwagarutse ku rugendo rumaze imyaka 12, bugaragaza ko nubwo rwabayemo ibihe bitandukanye, rwabaye urw’iterambere no kwaguka.
Umuyobozi wungirije w’Itorero Intayoberana, Nizeyimana Emmanuel uzwi nka Nicky muri sinema, yagarutse kuri uru rugendo.
Yagize ati “Muri iyi myaka ntabwo byari byoroshye, kuko itorero si ikintu umuntu ahubukira cyangwa ahutiraho, kuko gisaba ibintu byinshi, birimo umuhamagaro, impano n’intambara ziba ari nyinshi, ariko turacyakomeza ntituzahagarara”.
Nicky yavuze no ku cyatumye iki gitaramo bacyita Gira u Rwanda, maze agira ati “Kugira u Rwanda nta bisa na byo, kuko kurugira ni ukwigira muri twebwe kuko turi Abanyarwanda”.
Nick yanavuze ko urugendo ruba rutoroshye kuko amatorero menshi adafashwa.
Ati “Ikintu cyose umuntu akora urugendo ntabwo rworoha, rimwe na rimwe umuntu ‘aripapa akanimama’ kubera ko amatorero menshi ntabyo bayafasha, urugengo ntirworohe na gato”.
Mu gusoza, ubuyobozi bw’Itorero Intayoberana bwavuze ko imyaka 12 rimaze, ari gihamya y’uko bishoboka guhuza umuco n’ibihe, ugakomeza kubaho no gukundwa n’abakiri bato.
Abazitabira iki gitaramo bagura amatike mbere y’igitaramo, ibiciro biri ku mafaranga y’u Rwanda 10000, 20000 na 25000 mu myanya y’icyubahiro, naho ku meza agizwe n’abantu umunani itike ikaba 200000Frw.
Ku munsi w’igitaramo, amatike azagurwa 15,000Frw, 25,000Frw na 35,000Frw, naho ameza y’abantu umunani ikaza ari 250,000Frw.
Mukanyandwi Marie Louise
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…
Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…