Kuri uyu wa Kane tariki 23 Nyakanga 2026, Abapolisi 209 basoje amahugurwa yo guhangana n’ibyihebe mu bice by’imijyi, kurinda abanyacyubahiro, guhosha imyigaragambyo no kugarura ituze muri rubanda.
Ni amahugurwa yasojwe ku mugaragaro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano, akaba yarateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Lekhwiya yo muri Qatar.
Aya mahugurwa yamaze ibyumweru bitandatu abera mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC), giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.
Yitabiriwe n’abapolisi 209 bo muri Polisi y’u Rwanda, bakaba barongerewe ubumenyi n’ubushobozi mu bikorwa byo kurinda umutekano no guhangana n’ibibazo bitandukanye bibangamira ituze rusange.
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…
Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…