Aba Ofisiye b’Ingabo z’u Rwanda (RDF) baturutse mu mitwe itandukanye bitabiriye amahugurwa ku Mategeko Mpuzamahanga Agenga Intambara (IHL), yateguwe na Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara Imbabare (ICRC).
Aya mahugurwa yari agamije gusobanurira ba Ofisiye uburyo Amategeko Mpuzamahanga agenga Intambara, agira uruhare mu bikorwa bya gisirikare, cyane cyane imyitwarire mu bikorwa by’intambara, gutegura ibikorwa bya gisirikare, gufata ibyemezo no kurinda abasivili mu bihe by’intambara.
Aya mahugurwa yibanze kandi ku ikoreshwa ry’amahame y’ingenzi arimo kutarasa abasivili, gukoresha ingufu za gisirikare aho zigenewe no gushyiraho ingamba zikumira amakimbirane, abashishikariza gukoresha aya mategeko mu gutegura ibikorwa no gufata ibyemezo bya gisirikare.
Ni amahugurwa y’umunsi umwe yabaye ku wa Gatatu tariki 22 Nyakanga 2026, akaba yaratangijwe ku mugaragaro na Lt Col Simon Kabera, Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, ari kumwe n’Umuyobozi wa ICRC mu Rwanda, Madamu Aurelie Grange.
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…
Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…