Categories: Amakuru

Santrafurika: Perezida Touadéra yambitse Ingabo z’u Rwanda Umudari w’Ishimwe

Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2026, Perezida wa Repubulika ya Santarafurika, Faustin Archange Touadéra, yambitse Umudari w’Ishimwe Abasirikare b’u Rwanda bagize RWANBATT-15, nyuma yo gusoza umwaka bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri icyo Gihugu, umuhango wabereye mu ngoro y’umukuru w’igihugu i Bangui.

Uyu mudari bawuhawe mu rwego rwo gushimira Ingabo z’u Rwanda, ubwitange n’ubunyamwuga byabaranze mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Santarafurika, aho bagize uruhare mu kurinda abasivili no kubungabunga amahoro, umutekano n’ituze muri iki gihugu.

Umuyobozi wa Batayo ya 15, Lt Col Paul Gasasira, yashimiye Perezida wa Repubulika ya Santarafurika ku nkunga yakomeje guha Batayo ayoboye mu gusohoza inshingano zayo.

Uyu muyobozi yashimye kandi ubunyamwuga, imyitwarire myiza ndetse n’ubwitange byaranze abasirikare ba RWANBATT15 mu gihe cyose bamaze mu butumwa.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’abayobozi bakuru ba Guverinoma ya Repubulika ya Santrafurika, Ambasaderi w’u Rwanda muri Santarafurika, Olivier Kayumba, abayobozi bakuru mu nzego z’igisirikare, ndetse n’Abanyarwanda batuye muri Repubulika ya Santrafurika.

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Repubulika ya Santarafurika kuva muri Mutarama 2014, ubwo zatangiraga koherezwayo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Ubumwe

Recent Posts

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

4 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago

Inzoga tuzambure agaciro kuko zangiza ubuzima – Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…

6 days ago