Amagambo amwe n’amwe yumvikana mu isengesho rya bamwe mu barokore agaragaramo kwicisha bugufi gutangaje kugeza nubwo umuntu yiyita urushishi, umunyorogoto n’ayandi yumvikanisha ko ari insuzugurwa ntavugwaho rumwe n’abanyamadini batandukanye.
Iyo uteze amatwi isengesho rya bamwe mu bakirisitu wumva hari abavuga amagambo agira ati “Ndi umunyorogoto, umutindi udafite shinge na rugero, umukungugu, ndi ubusabusa imbere yawe, urushishi nkaba n’umugaragu w’imburamumaro.”
Aya magambo yumvikanamo kwisuzugura gukabije ndetse no kwituka iyo uganiriye na bamwe mu bayavuga mu isengesho bakubwira ko ari ikimenyetso cyo guca bugufi imbere y’Imana.
Bugingo Leonard waganiriye na IGIHE avuga ko asenga yiyita umunyorogoto mu rwego rwo kwicisha bugufi.
Ati “Kwiyita umunyorogoto ni ikimenyetso cyo guca bugufi imbere y’Imana, iyo umutima wanjye wamenekeye imbere yayo numva ko ntacyo ndicyo ndi umukungugu, ubusabusa, Imana ari yo yonyine iri hejuru ya byose.”
Nyiramahoro Louise na we ashimangira ko iyo ari gusenga akoresha amagambo nk’aya mu rwego rwo kwicisha bugufi.
Ati “Ariko jyeweho ndi umunyorogoto sindi umuntu, ndi ruvumwa mu bantu kandi nsuzugurwa na bose. Aya magambo yavuzwe n’Umwami Dawidi agaragara muri Zaburi 22: 7, kuba rero nanjye nayakoresha ndimo gusenga si ikibazo.”
Bamwe bashimangira ko kwiyita umunyorogoto,urushishi n’ibindi ari ikimenyetso cyo kwicisha bugufi, abandi bakavuga ko ari ubuyobe no kutamenya abo baribo biyita insuzugurwa.
‘Kwiyita umunyorogoto, urushishi, …ni ubuyobe.’
Umuvugabutumwa, Kubwimana David ati “Kwiyita umunyorogoto, umukungugu n’ibindi ni ubuyobe no kutamenya icyo uri cyo mu maso y’Imana.
Ijambo ry’Imana dusanga muri 1 Petero2:9-10 rigira riti “Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza.’ Kwiyita umunyorogoto rero simbyemera.”
“Sinzi niba nabyita ubuyobe ahubwo ni ubuswa”
Rev. Canon Antoine Rutayisire, umushumba w’Itorero Angilikani Paruwasi ya Remera, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko kwiyita urushishi cyangwa umunyorogoto ari ubuswa.
Ati “Sinavuga ko ari ubuyobe ahubwo ni ubuswa. Rimwe na rimwe abantu bitiranya guca bugufi no kwisuzugura, kuvuga ngo Mana ndi umuyorogoto urabizi nta nicyo ndicyo abantu babyitiranye no gucira bugufi Imana. Ibi bintu byo kwisuzugura Imana yarabikosoye umunsi iducunguza amaraso y’umwana wayo.”
Rev Past Rutayisire akomeza avuga ko abakirisitu bakwiye kumenya abo baribo ngo kuko Imana itacunguye iminyorogoto ndetse ngo ijya no kurema yaremye umuntu mu ishusho yayo si umunyorogoto cyangwa urushishi yaremye.
Itangiriro 1:26 Imana iravuga iti “Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo n’isi yose, n’igikururuka hasi cyose.”

Bamwe mu bakirisitu basenga biyita umunyorogoto, urushishi, ubusa busa, umugaragagu w’imburamumaro nk’ikimenyetso cyo guca bugufi