Buri musore n’umukobwa iyo atarashaka aba afite inzozi z’umuhungu uzamubera umugabo cyangwa umukobwa uzamubera umugore. Ibi kandi abihuza yaba ku mico,imyifatire ndetse n’imiterere y’umubiri.
Iyo uganiriye n’abasore ndetse n’abakobwa bose usanga bakunda ku buryo butandukanye : Bamwe bakunda umuntu unanutse,inzobe,igikara,muremure,mugufi,ubyibushye,ucecetse,usabana,ukijijwe,…
Kimwe rero n’abandi basore bitegura kurushinga, umusore witwa Wilson(Ntabwo ari izina rye) yaganiriye n’umunyamakuru w’ubumwe.com maze amuganiriza ibyago yahuye nabyo ubwo yashakaga umugore aziko bihuye n’umukobwa yifuzaga aza gusanga yaramushutse.
Wilson ni umukristu usengera muri rimwe mumatorero yagikristu abarizwa mu Rwanda
( Ntitwifuje gutangaza iri torero) yasezeranye imbere y’amategeko kuwa kane Tariki 18/08/2016, imbere y’Imana yasezeranye ari kuwa Gatandatu Tariki 20/08/2016.
Wilson yagize ati : « Mu by’ukuri ntibyoroshye kubivuga kuko ntakubeshya byarambabaje. Njye kimwe n’abandi basore bose nari mfite umukobwa numvaga nifuza ko yambera umugore maze bikazanshimisha. Ni uko byagenze rero narebye mubakobwa bose numvaga nari kubaza nkagerageza guhuza imiterere ye y’umubiri nkagenda mpuza n’imico ye.
Ni uko ubundi njyewe numvaga nshaka umukobwa warangije kwiga kaminuza,ukijijwe,urengeje imyaka 26 ariko atarengeje 32,Ufite inzobe ariko idakabije cyane,utari munini cyane ariko ubona ko hasi ari munini ho( aha yashakaga kuvuga ngo ufite amabuno yenda kuba manini),usabana,…
Ubwo rero muby’ukuri naje gukunda umukobwa witwa… maze kuko nabonaga yujuje ibi navuze haruguru,twarasenganaga nawe naje kumusaba ko twabana maze aza kunyemerera. Naramukundaga rwose kandi yarambaraga akaberwa, Yaba ipantallon.ikanzu,ijipo ndende cyangwa ingufi.
Nyuma rero yuku tumaze gukora ubukwe tumaze kubana nibwo naje gutungurwa no kubona ko ibyo nitaga imiterere y’uwo nakunze bihabanye cyane kuko iyo akuyeho ayo mabuno yaguze mba mbona ntari no kumutekereza nibura mu bakobwa 20 barikuza mubo narigusaba ngo tubane. »
Wilson akomeza avuga ko muby’ukuri byamutunguye cyane ndetse biranamubabaza cyane kuko we asobanura ko asanga uyu mugore yashatse ntaho atandukaniye n’abandi bateka mutwe. Kuko ngo asanga yaramutekeye umutwe ndetse ntanatinya kumwita umutubuzi.
Yakomeje abwira Ubumwe.com « Burya ubukristu ni ikintu gikomeye kuko ubanza iyo mba ntari umukristu nari guhita mubwira ngo itahire iwanyu kuko numvaga umugore nakunze atariwe turi kumwe. Twafashe umwanya munini wokubyigaho rimwe nkabona yabirekera aho ntazongere kwambara ayo mabuno ariko wamubona yayakuyemo ukabona wamukubitira ubusa, nabwo namubona ayambaye ateye neza kandi mbizi neza ko ari amabuno yambaye umujinya ukanyica.
Singiye kubeshya urukundo namukundaga rwarahanantutse ruva nko 100% rugera kuri 40% . Yafashe umwanya munini ansaba imbabazi kuko yabonaga ko byankomerekeje cyane,ariko ashwi njy nkumva icyizere cyanga kugaruka ahubwo nahitaga niyumvamo ko ibyo yambwiye byose yambeshyaga.
Ikindi cyambabaje cyane ni ukuntu twakundaga kugendana nkamubwira nti : « Cherie wabaye neza nkunda uko uteye » agatinyuka akikiriza mugihe cy’umwaka n’amezi 7yose twamaze dukundana ntiyatinyuka narimwe ngo ambwize ukuri ».
Ntabeshya ubu sinduzuza n’ukwezi nsezeranye numva mbihiwe burundu. Ndamureba nkibaza niba ariwe nasezeranye imbere y’abantu n’Imana ngo tuzabana akaramata nkumva biranyobeye. »
Wilson avuga ko kugeza ubu umuntu yabibwiye ari Pasteri we kuko amwiyumva mo cyane ariko ngo inama yamugiriye yumva zitamwubaka cyane ngo kuko yamubwiraga ngo yihangane basenge Imana ngo nawe arabafasha ngo urukundo ruzagaruka ngo kandi nafata uwo mugore neza ngo n’ayo mabuno azaza nkuko bayifuza ngo yambure ayo magurano.
Avuga ariko ko ibi yumva Pastor abivugira gusa mukudakoza uwo mugore isoni kuko yari umu kristu ukomeye ufite n’ibintu byinshi ashinzwe mu itorero. Ati « Reka da muby’ukuri numva njye ngiye kurenga ku ndahiro narahiye ngo tuzabana akaramata kuko uwo narahiriye siwe nasanze. Ni ukuri ni abantu babiri bahabanye burundu. »
Mukazayire Immaculee