Ibi byagarutsweho mu biganiro byahuje Komisiyo y’igihugu y’amatora NEC, yasabye ihuriro ry’igihugu nyungurana bitekerezo ry’imitwe ya politike kuzagira uruhare mu migendekere myiza y’amatora ya perezida wa repuburika n’ayabadepite ategerejwe tariki 15 Nyakanga 2024.
Umunyamabanga mukuru wa komisiyo y’igihugu y’amatora Charles Munyaneza , aganira n’itangazamakuru yatangaje ko byari ngombwa kuganira n’abagize iri huriro kugira ngo bagaragarizwe ibyo bemerewe nibyo batemerewe , n’ibyo bagomba kwitwararika mu bihe by’amatora,
Ati: “ Icyangombwa ni ukugira ngo bumve uko turi gutegura amatora bumve n’aho tugeze, nabo ariko tubereke n’ishingano zabo , n’ibyo bemerewe ariko nibyo batemerewe cyangwa ibyo bagomba kwitwararikamo mu bikorwa by’amatora, icyo rero ni ikintu gikomeye cyane mu migendekere myiza y’amatora.”
Akomeza agira ati “Tubona hari agaciro gakomeye kubera ko abo twita imitwe ya politike imyitwarire yabo mu gihe cy’amatora , imikorere yabo mu gihe cy’amatora cyane cyane mu bikorwa byo kwiyamamaza ishobora gutuma amatora agenda neza cyangwa atagenda neza”
Yaboneyeho no gusaba abanyarwanda kwitegura amatora neza asaba buri wese kuzitwara neza Ati: “ Turasaba abanyarwanda mu byiciro bitandukanye gukomeza gukurikirana ibikorwa by’amatora uko birimo bikurikirana, gahunda uko irimo ikurikirana twarayitangaje, tugiye mu gikorwa gikomeye cyo kwiyamamaza kizatangira ku itariki 22 Kamena , turasaba abanyarwanda kuzitwara neza muri icyo gikorwa, ubwo n’abanyapolitike ni uko , kugira ngo igikorwa kizakorwe mu mutuzo mu mutekano hubahirizwa amategeko. Ikindi ni ugusaba abanyarwanda kuzitabira amatora ku minsi y’amatora”
Umuvugizi w’ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politike mu Rwanda Mukama Abbas, avuga ko ibiganiro byahuje iri huriro na komisiyo y’igihugu y’amatora byari bikenewe , asaba buri wese kwitwararika muri ibi bihe kugira ngo aya matora azagende neza. Ati : “Imitwe ya politike yumve neza ibisabwa n’ibibujijwe twitwararike umuntu ajye mu matora neza ayarangize neza twishimire igihugu”.
Imitwe ya politike yemewe mu Rwanda yitezwe ho kugira uruhare rutaziguye mu bikorwa byose bitegura amatora ya perezida wa repuburika n’ayabadepite azaba tariki 15 Nyakanga 2024. Ni mugihe ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira tariki 22 Kamena 2024.
Komisiyo y’igihugu y’amatora irasaba abakandida ko mu gihe bazatangira kwiyamamaza bagomba kwirinda kwiyamamariza ahantu hatemewe, harimo ; insengero, amavuriro, amasoko rusange, n’ingoro z’ubutabera , hiyongereyeho n’inkingi z’amashanyarazi uretse iziriho ibyapa byagenewe kwamamaza hakurikijwe amabwiriza abigenga.
Ni mugihe ku munsi w’itora bibukijwe ko umukandida atemerewe kuba hafi y’itora keretse gusa aje gutora ndetse akaba anabujijwe gukora igikorwa icyo aricyo cyose cyo kwiyamamaza ku munsi w’itora cyangwa umunsi ubanziriza uw’itora.
Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho
Nd. Bienvenu