Home AMAKURU ACUKUMBUYE NESA yatangije Ubukangurambaga bujyanye na PISA 2025

NESA yatangije Ubukangurambaga bujyanye na PISA 2025

Ministeri y’Uburezi ibinyujije mu Kigo cy’lgihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) yatangije ku mugaragaro ubukangurambaga bujyanye n’isuzuma mpuzampahanga ry’ abanyeshuri ryitwa PISA.

Ubu bukangurambaga bwatangirijwe kuri uyu wa mbere taliki 17 Werurwe 2025 mu kigo cya ES KANOMBE/EFOTEC

Ubu bukangurambaga bugamije gusobanurira abafatanyabikorwa mu burezi bw’ u Rwanda cyane cyane abanyeshuri, abarimu, ababyeyi abayobozi b’amashuri, abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’ abanyarwanda muri rusange ibijyanye n’ iri suzuma mpuzamahanga rizakorwa mu Rwanda kuva ku wa 27 Mata kugeza ku wa 7 Kamena 2025. Hazibandwa cyane ku kumenyekanisha PISA, akamaro kayo mu kugaragaza ishusho y’ ireme ry’ uburezi mu Rwanda, ndetse n’uruhare rwaryo mu guteza imbere uburezi bufite ireme.

Kugumaho Kareb ni umunyeshuri wo Muri EFOTEC/ Kanombe avuga ko iri suzuma rizabafasha mu kugira imitekerereze yagutse no kumenya indimi.

Ati” Iyi PISA ije kudufasha byinshi, ije kongera imitekerereze yacu n’ ubushobozi mu kuvuga indimi z’ amahanga, kandi izanatwongerera ubushobozi mu bibare. Siryo rushanwa rya mbere nitabiriye hari n’andi, guhangana ku rwego rw’ isi ni ishema kandi nifitiye ikizere ko nzaza muri 35 bakenewe.

Ingabe Petia Gerardine ni umunyeshuri wiga muri ES Kanombe/EFOTEC, avuga isuzuma rya PISA rizatuma abitinyaga nabo bashobora kwitinyuka

Ati “Niteguye ko iri suzuma rizatuma twitinyuka cyane cyane abana b’abakobwa kuko benshi baritinya, ariko ku ruhande rwanjye nzabatinyura kuko nayo nagiye nitabira naratsindaga iri suzuma rero rwose niteguye ko nzaryitwaramo neza”.

Dr Bahati Bernard Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Ati” Ni isuzuma twitezeho byinshi bizavamo bitwereka uko uburezi bwacu buhagaze, akaba ari na ngombwa ko abanyarwanda mu ngeri zitandukanye bamenya iby’ iri suzuma abanyeshuri bagiye kujyamo kugira ngo n’ ibizavamo bitazaza bitunguranye kandi twitezeho byinshi”.

Bahati akomeza avuga ko iri suzuma hari byinshi byo kwigiramo.

Ati” U Rwanda nibwo bwa mbere rugiye kwitabira iri suzuma mpuzamahanga nk’uko na bigarutseho hari byinshi byo kwigiramo, dushobora kuba dukora amasuzuma hano mu gihugu akatwereka uko duhagaze, ariko buriya, uburezi bw’ Igihugu ntabwo burera abanyeshuri bazaguma mu gihugu gusa, ni ukurerera isi, hejuru y’ amasuzuma dutegura hano twebwe byifashe bite? Uburezi bw’ u Rwanda bwifashe bute mu gihe tubupimye ku gipimo mpuzamahanga?”

PISA ni isuzuma mpuzamahanga ritegurwa n’lkigo Mpuzamahanga cy’Ubufatanye mu Bukungu n’lterambere (OECD). Isuzuma ubushobozi bw’abanyeshuri bafite imyaka 15 mu gukoresha ubumenyi bwabo mu mibare, icyongereza, na siyansi mu gukemura ibibazo biboneka mu buzima bwa buri munsi. Iri suzuma rikorwa buri myaka itatu, rigatanga amakuru afasha ibihugu kunoza ibikorwa by’ uburezi no guteza imbere imyigire. Ibihugu birenga 91 bizitabira PISA 2025.

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here