Impamvu Yesu yageragejwe ni ukugira ngo abashe kudutabara, nk’uko mu buzima busanzwe bigora kumva umuntu ushaka kugufasha ataranyuze mu bintu unyuramo. Yesu rero yaciye mu bigeragezo nk’ibyo tunyuramo ariko muri ibyo bigeragezo byose ntiyacumuye, niyo mpamvu abasha kugukiza kuko iyo umutabaje arakumva cyane. Erega niyo wahigima, ukimyoza cyangwa ukarira mu ijuru basobanukirwa neza ibyo urimo gucamo.
Ibaze ko mu ijuru nyuma yo guhamya Yesu kristo bemeje ko agomba kujya mu butayu kugeragezwa, hari icyo nkubwira: ntabwo gutabarwa kwawe n’ijuru bivuga kugutwara kure ya satani cyangwa ngo ntumurebe na gato. Burya ubutware Yesu yari afite bwamukoreshaga ibyo yakoraga byose byaturukaga ko Yesu yumviraga Se, kandi ko yanesheje satani.
Mu igeragezwa rya Yesu, Imana yashakaga kureba ko ibyo yamuvuzeho abyemera, kureba ko yemera ko ari umwana w’Imana kandi yishimira. Natwe rero hari igihe ijuru ryemera ko duca mu bintu biruhije imitima ishaka kureba ko twizeye ijambo Imana yatuvuzeho. Hari igihe tubura ibintu runaka mubuzima bwacu (basic Needs/besoins primaires) ariko ntukabure ijambo ritunga ubugingo bwawe. Ese iyo bibuze murakomeza mugahimbaza Imana?
Satani hari igihe aza akadushuka ngo dukoreshe inzira z’ubusamo (uko wabona amafranga utarushye, uko wagira icyubahiro,…) Ese koko iyo uri mu igeragezwa uratsinda ugahesha imana icyubahiro, ese satani arashaka kuguha icyubahiro mu buryo budasobanutse? Komera ushikame wikomeze k’Uwiteka.