Anita Pendo aherutse kubatizwa ndetse na Nyuma yaho akaza kugirirwa icyizere akaba umudiyakoni ariko abantu bagakomeza kwibaza niba uyu mukobwa yaba yarakijijwe koko bikabayobera bitewe n’uko ngo yakomeje agakora ibyo yakoraga mbere yuko akizwa.
Gusa Anita Pendo yagiye agaruka kuri izo ngingimira zari zifitwe n’abantu benshi,ubwo yavugaga ko kuba yarabatijwe bitatuma areka akazi ke ko kuyobora ibitaramo birimo n’icya Primus Guma Guma ari nacyo cyane abantu bibazagaho bavuga bati ni gute umukiristu yajya kuyobora ibitaramo by’inzoga?
Kuwa gatatu w’icyumweru gishize nibwo uyu mukobwa yagaragaye yambaye imyenda y’abasilamu bigatuma abantu bibaza niba yahinduye idini akaba umusilamu,ndetse na bimwe mu binyamakuru bya hano mu Rwanda bikabyandika,ariko Anita we akaba yarakuriye inzira k’umurima umunyamakuru w’Ubumwe.Com ubwo yabimubazaga.
Aganira n’umunyamakuru w’ubumwe.com,Anita Pendo yagize ati:” Nyewe izo nkuru ntazo nshaka ntanizo nkeneye…,Niba abantu badashobora kwanderstandinga reason why nakwambara kuriya for a performance,aho nsengera barahazi nta mpamvu yo guta umutwe kuri abo bantu bafite imyumvire imeze ityo”.
Yanditswe na Ubumwe.Com