Umunsi mpuzamahanga wo gushimira wizihizwa buri mwaka ku ya 11 Mutarama buri mwaka,abantu bongera kwibuka ababagiriye neza mu buzima bakabashimira mu buryo butandukanye.
Ni umunsi utwibutsa ko tugomba gushimira byimazeyo abateje imbere ubuzima bwacu mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Abashyizeho uyu munsi , basanze ko byaba byiza ko wizihizwa mu Kwezi kubanza kw’umwaka ko aribwo abantu baba bagiha agaciro cyane ibiba byarababayeho mu mwaka watambutse, bahiga imihigo y’undi mwaka batangiye, ndetse banagerageza kwibuka abantu bagize uruhare mu buzima bwabo.
Dukunze kwibagirwa kuvuga, “Urakoze,” kuko tubifata nk’ubusa cyangwa twibwira ko abandi bazi uko tubyumva. Mbese umuntu akananirwa kubivuga cyangwa kubyereka uwamugiriye neza yiyumvisha ko yaba areba mu ntekerezo ze, ari kwiyumvisha uko ameze. Uyu munsi washinzweho kugira ngo umenye akamaro ko guhora tuvuga urakoze.
Amateka y’umunsi wo gushimira
Mu bihe bya kera, sosiyete zitandukanye zari zimaze guhugira mu gushyikirana. Abanyamisiri bandika ku ma bibabi bya za papirusi naho Abashinwa bakandika ku mpapuro. Bohereza ubutumwa ku nshuti zabo nko kubasuhuza cyangwa kubifuriza amahirwe mu umwaka mushya, aha habaga hagaragaramo imwe mu mirongo ivugamo ibijyanye no gushimira aho bongeragamo amagambo meza, yaba ibikorwa umuntu yaba yaragukoreye byiza cyangwa amagambo yakubwiye meza.
Imyitozo yo kohereza ubutumwa ku nshuti, yatangiye kumenyekana mu myaka yo 1400 mu gihe abanyaburayi bahanaga amakarita yo gusuhuzanya ku bagize umuryango n’inshuti. Ubu buryo bakoreshaga mbere bw’ubutumwa bwandikishijwe intoki, bwaje kugenda busimburwa n’amakarita akoze baguraga ajyanye n’amagambo yanditseho bashimye, ndetse n’ibishushanyo cyangwa ibara runaka.
Nyuma yigihe kinini Abanyaburayi batangiye gukoresha amakarita akoze ariho ubutumwa bwo gusuhuzanya no kwifurizannya ibyiza , Umudage Louis Prang yimukiye muri Amerika Muri Noheri ya 1873, yakoze kandi agurisha amakarita yo gusuhuzanya ku isoko ry’i Burayi ahereye i Boston, muri Massachusetts.Mu mwaka wa 1874, yakoraga kandi agurisha amakarita ya Noheri no muri Amerika. Kuva icyo gihe, Amakarita ya Noheri hamwe n’amakarita yo gushimira yagiye asabwa uko imyaka yagiye ihita ku buryo bwiyongeraga burigihe.
Amagambo yo gushimira ntabwo aturuka gusa ku ijambo ryanditse. Umuco wo guhora tuvuga ngo “urakoze” yatangiye mugihe cya revolisiyo(revolution )y’ubucuruzi yo mu kinyejana cya 16 na 17. Byari bizwi cyane mubyiciro bitandukanye ko aribwo buryo bakoreshaga boherezanya ubutumwa bw’ishimwe, yaba mu biro bitandukanye ndetse no mu maduka wasangaga ubu butumwa bwanditse. Mu myaka 500 ishize, uyu muco wo gufata umwanya ugashimira abagize icyo bakugirira cyiza mu buzima kugira ngo ube ugeze aho ugeze umaze gukwira isi yose.
Menya neza ko uvuze ngo” Urakoze” Ku muntu mukorana,inshuti,umuvandimwe, cyangwa n’undi muntu wese mudafite icyo mupfana waba waragize umusanzu niyo wakwibwira ko ari muto yagize ku buzima bwawe, cyangwa mu gihe runaka wari ubikeneye.
MURAKOZE
Ubumwe.com