Home AMAKURU ACUKUMBUYE “Nta kure kubaho mu butabera” Sankara wigambye ibitero byo muri Nyungwe...

“Nta kure kubaho mu butabera” Sankara wigambye ibitero byo muri Nyungwe imbere y’abanyamakuru

Mu masaha y’igitondo cy’uyu wa Gatanu , Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Major Sankara akaba yarigambye kenshi ibitero byo muri Nyungwe, yeretswe abanyamakuru, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste atangaza ko ntakure kubaho mu butabera.

Mu cyumba cy’inama cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ku cyicaro cyarwo ku Kimuhurura, abanyamakuru b’imbere mu gihugu n’abo hanze bari bategereje n’amatsiko menshi kubona Nsabimana Callixte uzwi ku izina rya Sankara.

Mu mapingu, aherekejwe n’abapolisi babiri bambaye impuzankano, umuvugizi wa RIB n’umwunganizi we mu mategeko, Sankara yinjiye mu cyumba aho yari ategererejwe.Nsabimana Callixte yamaze iminota itageze muri itanu imbere y’itangazamakuru yacishagamo agaseka akanararanganya amaso mu nguni zose z’icyumba ubona ashize amanga.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste abajijwe kubyifatwa rye n’aho yafatiwe ibi bikiri mu maboko y’abagenzacyaha ariko ko aho umuntu yaba ari hose ashaka guhungabanya umutekano w’Igihugu Ubutabera buzamugeraho.

Mu magambo ye yagize ati: “ Ntakure kubaho mubutabera.   Aho umuntu ashaka guhungabanya umutekano umudendezo  w’Igihugu aho yaba ari hose, ubutabera buzamugeraho.  Rero kubabwira ngo yafashwe ate ngo byagenze bite, ibyo byose ni ibiri mu bugenzacyaha, abagenza cyaha bagikoraho. Ibyo byose uko urubanza ruzagenda rukomeza muzajya mugenda mubimenyeshwa.”

Ntakure kubaho mubutabera.   Aho umuntu ashaka guhungabanya umutekano umugendezo  w’Igihugu aho yaba ari hose, ubutabera buzamugeraho.

Mbabazi kandi yakomeje avuga ko Sankara afunze bukurikije amategeko, nk’uko yari abibajijwe n’abanyamakuru.

Yagize ati: “ Uburyo  afunze ntabwo binyuranyije n’amategeko. Kuko kuva yafatwa ntabwo ararenza iminsi 90 nk’uko biteganywa n’amategeko kuko iyo iminsi 15,  hari ibigikenewe gukorwa dosiye ishyikirizwa umushinjacyaha akayifataho icyemeze, iminsi ikongerwa.”

Me Nkundabarashi Moise wunganira Sankara mu mategeko, yavuze ko umukiliya we ameze neza, afite ubuzima bwiza, kandi ko ibyo akeneye byose abibona.  Yavuze ko yabonye umwanya uhagije wo kuganira n’umukiliya we nk’amasaha abiri, ubu  Ikiri gukorwa ari  ugukurikirana dosiye ye.

Abajijwe niba umukiliya we ariwe wamwihitiremo mu mategeko cyangwa yaramuhawe n’urugaga. Yasubuje ko umukiliya we Sankara ariwe wamwihitiyemo nk’uko amategeko abiteganya.

Uwunganira Sankara mu mategeko Me Nkundabarashi yatangaje ko Sankara ariwe wamwihitiyemo ngo amwunganire.

Sankara utagize icyo avugana n’itangazamakuru, uretse kumubereka gusa, byatangajwe ko ariwe wihitiyemo kutagira icyo avuga, ahubwo akavugirwa n’umwunganira mu mategeko Me Nkundabarashe.

Sankara yumvikanye ku bitangazamakuru mpuzamahanga avuga amatwara y’umutwe uvuga ko u Rwanya leta y’u Rwanda, kandi akemera ko umutwe avugira ari wo wari inyuma y’ibitero byagabwe ku Rwanda mu majyepfo mu bihe bitandukanye.

Sankara,yafashwe ku itariki 13 Mata 2019, u Rwanda rutangaza ko rumufite tariki 30 Mata 2019. Biteganyijwe ko agezwa mu bushinjacyaha bitarenze uyu munsi ku wa gatanu tariki 17 Gicurasi 2019.

Abanyamakuru bari benshi cyane.

 

 

Mukazayire Youyou

2 COMMENTS

  1. Nizere ko mu Ijuru hatazaba siyasa. Kuko nayo tuyisanzeyo ntaho haba hataniye no ku Isi.
    Harya ubwo ngo Sankara kubera iki yanze kuvuga ra???

  2. Bakoze cyane kumugaragaza nubwo mutavuganye. Njyewe ndumva iyo avuga byari kuba akarusho. kuko kuriya kumwenyura ntacyo avuze. Burimuntu abona bisobanuye byinshi. Ariko mugire mwihutishe urwo rubanza turebe ibizavamo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here