Ni kenshi dusenga amasengesho yacu nk’abantu, ariko kuko amaso yacu abona ibiri hafi gusa, wabona none uriye, unyoye, wambaye, uri amahoro ukumva ntunyuzwe kuko mu mutima uhita utangira kwibaza uti: « Nubwo ndiye, nyoye, mbonye icyo nambara meze neza… ariko se ejo n’ejo bundi bizamera bite? Mbese aho nabwo nzabona uko mbaho nk’uko mbibonye uyu munsi? Ni iki nakora? » N’ibindi bibazo nk’ibyo bijyanye no kwibaza cyane uko ejo hawe hazamera.
Mu magambo meza Yesu yavuze, yabwiye abantu be ko kwiganyira kutagira icyo kubungura mu byo bifuza. Nkuko Matayo yabyanditse, Yesu aravuga ati: «Ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti Tuzarya iki? Cyangwa muti tunywa iki? Ntimwiganyire ngo mutekereze iby’umubiri wanyu ngo Tuzambara iki? Mbese ubugingo ntiburuta ibyo kurya? Umubiri nturuta imyambaro? Nimurebe ibiguruka mu kirere ntibibiba, ntibisarura, ntibihunika mu bigega kandi So wo mu ijuru arabigaburira nabyo.
Mwebwe se ntimubiruta cyane? Ninde muri mwe wiganyira wabasha kwiyunguraho umukono umwe? None se ikibaganyisha imyambaro ni iki? Mutekereze uburabyo bwo mu gasozi uko bumera ntibugira umurimo, ntibuboha imyenda, kandi ndababwira yuko Salomo mu bwiza bwe bwose atarimbaga nk’akarabyo kamwe ko muri ubu.
Ariko Imana ubwo yambika ubwatsi bwo mu gasozi ityo, buriho none ejo bakabujugunya mu muriro, ntizarushaho kubambika mwa bafite kwizera guke mwe?
Nuko ntimukiganyire mugira ngo “Tuzarya iki? Tuzanywa iki? Tuzambara iki? Kuko ibyo byose abapagani babibasha, kandi So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose. Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo ni bwo ibyo byose muzabyongererwa. » Matayo 6: 25-33
Aya ni amagambo Yesu yabwiye abigishwa be mu gihe kinini yamaranye na bo yagiye abahugura muri byinshi binyuranye bijyanye no kubaho mu buzima bwo kubaha Imana ukiri no muri iyi si.
Ariko kwiganyira ku muntu wizera Imana ntibikwiriye kumera bityo kuko Imana ijya kurema umuntu wese yari izi uko azabaho n’ibyo azakenera byose mu mibereho ye ya buri munsi, ntibishoboka ko ibyo yakugeneye mu buzima bwawe yabiguhera rimwe byose kubera impamvu nyinshi: hari ubwo umuntu abona byinshi umurengwe ugatuma yibagirwa Iyabimugabiye bityo bigatuma Imana ihitamo kuguha ibigukwiriye by’uwo munsi urimo kuko n’ejo n’ejo bundi izaba igihari ngo iguhe na none ibikwiranye n’uwo wundi munsi ugezemo gutyo gutyo.
Yesu yigisha abigishwa be gusenga, mu isengesho yabigishije harimo amagambo meza yabasabye kujya basenga agira ati: « Uko bukeye ujye uduha ibyo kurya byacu by’uwo munsi.» Luka 11: 3
Ni mpamvu ki Yesu atababwiye ngo bajye basaba Imana ibyo kurya by’ukwezi kwose cyangwa by’umwaka wose? Nta yindi mpamvu nuko iyi Mana twizeye ntawe uzayisimbura mu myaka yose izabaho, nta nubwo ifite ubwoba bwo gupfa mu gihe runaka nkatwe abantu.
Ni Imana ubwayo yifitiye icyizere cyuzuye cyo kubaho iteka n’iteka nkuko yabwiye Mose izina ryayo ko yitwa « NDIHO » yitwa « UWITEKA » Kuva 3.13-15. Bivuga ngo niyo yahozeho, niyo iriho ni nayo izahoraho iteka ryose.
Uku kuba yiyizeye ko izahoraho bituma itwingingira kutiganyira ahubwo ikadusaba kuyizera rwose no kuyigirira icyizere cyuzuye nk’Imana yacu idahemuka nkuko isengesho ribivuga, ni Imana idahinduka, ni Imana idasaza, ejo n’ejo bundi izaba igihari ikiri uko yahoze, hanyuma na bwo iguhe iby’uwo munsi ugezemo gutyo gutyo kandi ukumva unyuzwe nukwo kugira neza kwayo.
Imana idufashe tunyurwe nuko turi n’ibyo dufite tutiganyira nkuko ubushake bwayo bubidukorera, ni Imana itari intekamutwe, ni Imana yuzuye ukuri n’ubunyangamugayo butagereranywa, ni Imana yuzuye kugira neza kwinshi ivubira imvura ababi n’abeza kubw’urukundo rwayo rwinshi kuri twe. Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe.
By: Ubumwe.com
Hey there! I just wanted to ask if you ever have any trouble with hackers? My last blog (wordpress) was hacked and I ended up losing a few months of hard work due to no data backup. Do you have any methods to prevent hackers?
“Thank you ever so for you post. Cool.”
Thanks again for the blog article.Thanks Again. Awesome.