Home AMAKURU ACUKUMBUYE Nubwo batanze umusanzu wo kubaka Dove Hotel,Abakiristu b'itorero ry'Adepr batangiye gukurirwa inzira...

Nubwo batanze umusanzu wo kubaka Dove Hotel,Abakiristu b'itorero ry'Adepr batangiye gukurirwa inzira k'umurima.

Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR rimaze imyaka 75 rikora ivugabutumwa mu gihugu ndetse no hanze yacyo . Kugeza ubu iri torero rifite abakirisitu basaga miriyoni ebyiri mu ntara zitandukanye z’u Rwanda n’umujyi wa Kigali.
ADEPR ni rimwe mu matorero manini ari mu gihugu cy’u Rwanda , Urebeye ku mateka yaryo haba mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 , Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR ubona ko rifite umuvuduko mu nshingano zo kwagura ivugabutumwa kandi hari impinduka nyinshi zagiye zigaragara cyane cyane nyuma ya Jenoside bishingiye mu kuzamura umubare munini w’abantu bize bakanagaragara mu nzego z’ubuyobozi , kubaka ibikorwa bifitiye itorero akamaro kandi bibyara inyungu , gushyigikira gahunda y’uburezi kuri bose , kwanga no kwamagana amacakubiri na munyangire yagiye ivugwa mur’iri torero ,…
Iri torero nubwo ryakoze ibyo bikorwa ndetse rikaba rinafite abakiristu benshi,ni nako usanga abakiristu binubira bimwe mu bikorwa birikorerwamo haba ibigaragara inyuma bikabonwa na buri wese yaba uririmo cyangwa se utaririmo,ndetse n’ibindi biri imbere muri ryo bibonwa n’abayoboke baryo gusa.

Inyubako ya Adepr
Inyubako ya Adepr

Itorero ry’Adepr rimaze igihe kitari gito riri mu mushinga wo kubaka inyubako rizajya rikoreraramo,zigizwe n’ibyumba by’Inama,Hoteli ndetse n’ibindi.
Iki gikorwa cyateye ikibazo gikomeye cyane ndetse kinacumuza benshi mu bakiristu kuko byaje kuba nk’itegeko gutanga ayo mafaranga kugera ubwo hari abarimu bamwe bagiye banakwa kimwe cya kabiri cy’umushahara wabo,kandi bo bagatangaza ko ayo mafaranga bameze nkaho bayatswe ku ngufu ngo kandi umurimo w’Imana umuntu awukora k’ubushake bwe.
Nyuma y’ibyo byose hagiye haba inama z’ubukangurambaga,kugera ubwo umuvugizi mukuru w’iri torero we  ubwe yagiye yihagurukira akajya kuri imwe mu midugudu yo mu bice bitandukanye by’igihugu akababwira ko hazafatwa izindi ngamba nibanga gutanga ayo mafaranga y’izo nyubako,ariko nabyo biba iby’ubusa,ubwitange  bw’Inyubako bukomeza kugenda budindira.
Aha ni hanze
Aha ni hanze

Ubwo buryo bwasaga n’ubwa kabiri,haje gukoreshwa rero ubundi buryo bwa gatatu bwo kwereka abakiristu igishushanyo cy’inyubako neza barakibasobanurira ndetse banababwira ko umukiristu wo muri iri torero uzajya ashaka gukoresha imwe muri salle  iri muri hoteli ya Dove azajya acibwa amafaranga make cyane kuruta ay’abandi ndetse rimwe na rimwe bakaba banayihererwa ubuntu bitewe n’Impamvu bayikeneye .
Iyi niyo salle y'Inama cyangwa ubukwe
Iyi niyo salle y’Inama cyangwa ubukwe

Ku itariki 18 Kanama 2016 nibwo itorero ry’Adepr ryamuritswe k’umugaragaro inyubako ziri ku buso bwa hegitari eshatu, zigizwe na Hoteli ‘Dove Hotel’ igizwe n’ibyumba 72 birimo 12 byiyubashye kurushaho ‘VIP’ ndetse n’ibyumba by’inama bine bifite ubushoboze bwo kwakira abantu ibihumbi bitanu.Benshi mu bakiristu b’iri torero bishimiye iki gikorwa.
Nyuma yaho gatoya ku itari ya 20 Kanama 2016 nibwo umukiristu witwa Ndrihoranye J.M.V(utashatse ko ifoto ye igaragazwa) yahamagaye Umukozi ushinzwe Imari n’imitungo muri iri torero,Mutuyemariya Christine,ashaka kumubaza uko ashobora kuzabona icyumba cyo gukoreramo ubukwe bwe mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka,anamubaza uko we ashobora kuzaba yishyura cyane ko ngo ari umukiristu mu itoreo ryabo.
Ariko ngo uyu mubyeyi yamusubije nabi cyane ndetse anamubwira ko  ibiciro bitarashyirwaho ariko ngo nta vangura rizabamo bose bazajya bishyura amafaranga amwe.
Mutuyemariya Christine
Mutuyemariya Christine

Ikiganiro J.M.V yagiranye na Christine.
J.M.V: Hallo!hallo!
Christine: Yego ndabumva,Yesu Ashimwe!
J.M.V :yesu ahimbazwe cyane,nitwa Ndarihoranye J.M.V ndi umukiristu mu otorero ry’Adepr,twishimiye igikorwa itorero ryacu rigezeho kandi tunashimira Imana ndetse n’abayobozi bacu yaduhaye.None nari numvise ko ibiciro byo kuzajya umuntu akoresha ziriya salle ziri muri iriya Hoteli bizajya bigabanywa cyane k’umukiristu wo mu itorero kandi nari mfite ubukwe mu kwezi kwa 12 uyu mwaka,nari ngize ngo nsobanuze uko bihagaze .
Christine: Ibyo wabyumvanye nde?ibiciro byari gushyirwaho se  inyubako zitaruzura?nta kurobanura bizajya bibaho yaba uri umukiristu cyangwa uri umuki,uzajya wishyura igiciro kizashyirwaho.
J.M.V : none se ubwo inyungu y’umukiristu watanze umusanzu izaba iri hehe?
Christine : Hahahaha!!!! Ndi mu nama uze kumpamagara nimugoroba.
Aganira n’umunyamakuru w’Ubumwe .com J.M.V yagize ati:”Mu byukuri twaravunitse cyane dushaka ishema ry’itorero ryacu ariko niba ari ziriya gahunda ntacyo byaba bitumariya kandi ntan’ikintu bazongera kutubwira ngo tucyumve kandi ndibaza ko nta wundi byashimisha.keretse niba bizakosorwa”.
Ubwo umunyamakuru yageragezaga guhamagara telefoni igendanwa ya Christine yasanze itari k’umurongo.
By : Zarcy Christian

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here