Umwe mu nshuti z’ikinyamakuru z’Ubumwe.com yasangije abakunzi b’urubuga inkuru y’igitekerezo agira ati:”Abagabo babiri boherejwe gukora Mission ku mugabe wa Africa, bari bafite mission ebyeri zitandukanye umwe yari yaje muri mission yo gushaka amasoko y’intwaro, undi yaraje muri gahunda yivugabutumwa (kuvuga ijambo ry’Imana).
Nuko umwe waje kuvuga ubutumwa bwiza azana numuryango we kuko yagombaga kubuvuga mu bice bitandukanye, ageze mubice habamo igiturage abana n’umugore bararwara barapfa, umwe waje kwigisha ibyigisirikare nawe akora akazi keza neza.
Umunsi wo gutaha ugeze bose barataha bageze kukibuga cy’indege, uyu musirikare yakirwa n’abakomeye, n’imiryango ye yose, noneho Uwaje mwivugabutumwa kuko yagize ibyago akubura umugore n’abana bapfiriye muri Africa, imiryango yari yaramwanze cyane, abura Umuntu waza kumufata ku kibuga cy’Indege maze aragenda ajya ahantu ararira cyaneeeeeeeeeee ati” Mana kuki njyewe mbuze Umuntu uza no kunsuhuza”, yumva ijwi ry’Imana rimubwira riti”Uwo ubona ingororano ze yarangije kuzibona kuko yakoreye abana babantu bakamushima, nuko marayika w’Imana amukora ku maso Imana imwereka ingororano abikiwe mu ijuru, abona ubwiza buriyo, abona uburyo ariheza.
abwira Imana ati “Data ngushimiye ibiri kumbaho byose birananiza umubiri ariko ubwo ubizi kandi ariwowe ufite ijambo rya nyuma nguhaye icyubahiro” arataha agenda anezerewe cyane
Aka kanya hari ibyo uri kunyuramo ugahomba byinshi ugahorana umubabaro ndetse inshuti zakuvuyeho disi, ariko ndagutangariza ngo ibyo ubona bigukomereye imana iri kubibona, ibyo byose ubona bikugose nibitoya kungabo z’ijuru zikugose, icyampa umwami Imana ikagukora ku maso ukareba ibyo imana ikurinda uko bigana, kuba tukiriho ni ishimwe rikomeye.
Bibiliya iravugango”Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda. (Yakobo 1:12) ngo kandi Iryo jambo ni iryo kwizerwa kandi rikwiriye kwemerwa rwose (1Timoteyo 4:9) Imana irinda ijambo ryayo.
Niba ufite kwizera ko Imana nawe izakora ibiruta ibyo dusaba twese hamwe tugire duti :
“Uwiteka niwe Mana ” azabikora”
Iki akaba ari igitekerezo cy’umusomyi,aho yashatse kugira inama abakunzi b’urubuga,abahumuriza ndetse anabaremamo ikizere.

By Zarcy Christian.