Ubuyobozi n’abaturage muri rusange batanganza ko umugabo wagaragaye afatanya n’umugore we mu kurwanya imirire mibi mu bana afatwa nk’Intwari abandi bagomba kureberaho.
Ibi ni iby’agaragajwe mu gihe hashimirwa intambwe abagabo bamwe bamaze gutera mu kumva ko iki kibazo cyo kurwanya imirire mibi kireba umugabo n’umugore mu gihe mbere bumvaga ko ari ikibazo kireba umugore gusa, ndetse abenshi bakavuga ko umugabo wagaragara mu bikorwa byo kugaburira umwana yafatwa muri sosiyete nk’ikigwari cyangwa inganzwa muri sosiyete.
Ibi nyamara binyomozwa n’abagabo bamaze gutera iyi ntambwe yo guhindura imyumvire, ndetse n’abagore bavuga ko babona abagabo bamaze guhindura iyi myumvire n’abandi babareberaho, kuko baba bagaragaza ko ari abagabo nyabagabo bazi kwita kubana babo, ndetse bagahamya ko ari nayo nzira yo kurandura burundu ikibazo cy’imirire mibi ndetse n’igwingira ryagiye rigaragara mu bana.
Nirere Clementine umubyeyi w’abana bane utuye mu Mudugudu Cyinkenke, Akagali ka Rugeshi, umurenge Mukamira agaragaza ko umugabo ugaragaye mu bikorwa byo kwita ku ndyo y’umwana aba ari umugabo w’intangarugero ndetse n’intwari.
Yagize ati” Umugabo ugenje utyo baramushima kuko aba yagize uruhare mu kurwanya imirire mibi mu bana, tumufata nk’intwari n’abandi bose bareberaho.”
iki kibazo cy’imirire mibi mu bana cyagiye gitizwa umurindi no kuba abagabo benshi barumvaga ibi bireba ababyeyi b’abagore gusa aho abagore nabo kubera inshingano nyinshi byaragiye bigira ingaruka mbi ku bana.
Nirere yakomeje agira ati”Guharira abagore gusa ibijyanye n’imirire y’abana, ntibaze ngo umwe anyure hano azane utuboga, undi ashake uturayi baduhurize hamwe, nibyo bituma umugore wenyine bimunanira, akagaburira umwana nawe kubyo abakuru bariye, kandi yagombaga ake gakono.”
Ndinayo Shadrack utuye mu Mudugudu wa Biriba Akagali ka Jaba, Umurenge wa Mukamira. Umwe mu bagabo bagira uruhare mu marerero, avuga k obo bamaze kubyumva baba babona bishimiwe muri sosiyete ndetse n’abandi bakaba bari kugenda bumva ko bikwiriye ko baza bakafatanya nabo muri ibi bikorwa.
Yagize ati” Kuko mbere y’uko aya marerero abaho, abagabo wabonaga ari ba ntibindeba, yageretse akaguru ku kandi, akajya mu kabari agacupa kakanyarira itama, ukumva ko uruhare rwe ari urwo ngurwo. Ndetse akumva ko agize uruhare mu mirire y’abana be abandi bamuseka.”
Akomeza agaragaza ko bitewe n’ukuntu bafatwa muri sosiyete bo bazakomeza gushishikariza bagenzi babo kugira uruhare mu gufatanya murugo, kuko umwana ntabwo ari uw’umugore, ni uw’umuryango.
Akomeza agira ati” Aho dutangiriye kuza, imibare y’abana bari mu mirire mibi yaragabanutse. Aho tubitangiriye hari impinduka kuko imibare ubuyobozi bugenda butwereka bigenda bigabanuka ukurikije uko byari bimeze.”
Mukamusoni Denise uhagarariye amarerero ku rwego rw’Akagali ka Jaba, Umudugudu wa Biriba, Umurenge wa Mukamira. ndetse n’urugo rwe rukaba ari rumwe mu marerero.
Avuga ko nubwo ubwitabire bw’abagabo butaraba ijana ku ijana ariko abamaze kumva iyi gahunda bagaragaza itandukaniro.
Batangije gahunda ya “Bandebereho”…
Aka Karere nyuma yo kubona ko abagabo bafatanya n’abagore mu mirire y’abana bafatwa n’icyitegererezo, bashyizeho gahunda bise “Bandebereho”ifasha abagabo guhindura imyumvire, imyitwarire igamije guhindura igwingira. Umugabo n’umugore bafatanyije.
Simpenzwe Pascal Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyabihu yagaragaje ko uruhare rw’abagabo ari imwe mu nkingi ikomeye yatumye imibare y’abana bafite imirire mibi igenda igabanuka.
Yagize ati“ Byari byaragaragaye ko abagabo basigaye inyuma muri uru rugamba rwo kurwanya imirire mibi, bakagaragaza ko bitabareba. Bityo mu Karere kacu twashyizeho gahunda yitwa “Bandebereho”.
Avuga ko muri iyi gahunda bifashishije abagabo bamaze gusobanukirwa, bigisha n’abandi bagabo babaha ubumenyi, akamenya ngo umwana akeneye kurya iki kugira ngo abeho neza. Kugira ngo bitazakomeza kuba ibintu biharirwa umugore gusa.
Iyi gahunda yo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana imaze imyaka itanu iterwa inkunga na Banki y’Isi binyuze mu mushinga wayo, SPRP (Stunting Prevention and Reduction Project).
Ni umushinga uri mu cyiciro cyawo cya nyuma. Iyi niyo mpamvu RBC yatangiye kuzenguruka mu turere uyu mushinga ukoreramo ngo harebwe aho guhangana n’iki kibazo bigeze. Aho mu Turere twasuwe kuri uyu wa 04 Ukwakira 2022 hasuwemo Akarere ka Nyabihu.
SPRP ikorera mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Rubavu, Nyabihu, Rusizi Karongi, Ruhango, Bugesera, Ngororero na Rutsiro.
Akarere ka Nyabihu mu myaka itanu, 2015-2020 kari gafite igwingira riri hejuru ringana na 59% by’abana bagwingiye, ariko bavuga ko kubera imbaraga ubuyobozi bwashyize mu guhindura imyumvire y’abaturage, ubu byagabanutse kuri 12,3% kuko bari kuri 46,7%, imibare bemeza ko bazakomeza gushyiramo imbaraga mu mwaka wa 2024 bakaba barageze kuri 19% cyangwa no munsi yaho.
Mukazayire Youyou