Home AMAKURU ACUKUMBUYE Nyamasheke: Ingo zingana na 36% ntizifite ibiribwa bihagije

Nyamasheke: Ingo zingana na 36% ntizifite ibiribwa bihagije

Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi yatangaje ko 36% by’abaturage ba Nyamasheke mu Ntara y’uburengerazuba badafite ibiribwa bihagije ibasaba  kubyaza umusaruro amahirwe bafite

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, taliki 25 Ukwakira 2024 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe ibiribwa ufite insanganyamatsiko igira iti” Uburenganzira ku biribwa ubuzima bwiza n’ejo hazaza”. Ukaba wizihirijwe mu Karere ka Nyamasheke ku rwego rw’Igihugu.

Uyu munsi usanzwe wizihizwa taliki 16 Ukwakira ku rwego rw’Isi ariko buri gihugu kikaba gishobora guhitamo umunsi ukibereye, u Rwanda rukaba rwarahisemo kuwizihiza taliki 25 Ukwakira 2024.

Nyamara n’ubwo bamwe mu babyeyi usanga bazi indyo bagaburira umwana agatandukana n’imirire mibi ndetse n’igwingira. Intara y’Uburengerazuba iracyafite 36% by’abaturage bari mu mirire mibi, ndetse 37.9% by’abana b’i Nyamasheke bari mu mirire mibi.

Kanyana ati” Umwana utariye intungamubiri ashobora kurwara bwaki, kuba umwana yagwingira wamubona ukabona ikigero cy’ imyaka ye kitajyanye n’igihagararo”.

Rachel Ati ” Icyo umubyeyi yakora ni ugutegurira umwana indyo yuzuye akaba ariyo amugaburira”

Naho Zirandorera Maria wo mu Mudugudu wa Busovu, Akagali ka Vugangoma, Umurenge wa Macumi mu Karere ka Nyamasheke ni umwe mu baturage borojwe inka avuga ko yishimiye ko abuzukuru be bagiye kujya babona amata ndetse akabona n’ifumbire imufasha kweza.

Ati” Narishimye cyane numvise ko bagiye kumpa inka kuko mfite abuzukuru 3 mbana nabo kandi bakeneye kunywa amata, ndashimira Perezida Kagame Paul watekereje kworoza abanyarwanda twese ahereye kubatishoboye, kuko nagiraga ikibazo cyo kutabona ufumbire kandi mfite ahagomba gufumbirwa kandi iyi nka  ntizankamirwa njyenyine kuko n’umuturanyi wanjye nzamuha amata kandi nanjye nzoroza n’abandi”.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mark Cyubahiro Bagabe yagaragaje ko ikibazo cy’ibyo kurya bidahagije kigikomereye iyi Ntara y’Uburengerazuba by’umwihariko mu karere ka Nyamasheke kuko 36% z’ingo zitihagije mu biribwa mu gihe ku rwego rw’Igihugu biri kuri 20% asaba abahatuye kubyaza umusaruro amahirwe bafite bagaca burundu ibura ry’ibiribwa muri aka Karere.

Yagize ati ” Turi mu Karere ka Nyamasheke aho umunsi wabereye, nagirango mwumvise ko twavuze y’uko  36% y’ingo mw’aka Karere zidafite ibiribwa bihagije, urebye impuzandengo y’igihugu iri kuri 20% ibyo ngibyo ubwabyo bigaragaza ko tugifite akazi  kugira ngo twihaze mu biribwa ariko na vugako ntabwo dushonje ntabwo dusuhuka, ariko ntibihagije ninayo mpamvu twahisemo kuza kuwizihiriza aha ngo dukangurire abaturage ba kano karere kubyaza umusaruro amahirwe navuga bafite utabona ahandi henshi, Imana yabahaye.  Ni Akarere kera cyane hari ikivu nti musaba amafi ntampamvu aka karere kakabaye gafite ikibazo cy’ibiribwa, turasaba abayobozi  twese tukajyanamo dukangurira abaturage kubyaza amahirwe ubutaka n’icyiyaga”.

Kuri uyu munsi hateye ibiti by’imbuto

Mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’ ibiribwa, hanagabiwe inka imiryango 14 hanaterwa ibiti by’imbuto bisaga 2257 ku bigo by’amashuri bitandukanye.

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here