Mu gihugu cya Nigeria,Polisi yafashe umupastori yaziritse umwana we w’Iyaka 9 igihe kingana n’ukwezi kose,amuziza kwiba isosi mu rugo ndetse no mu baturanyi.
Abapolisi bo mu majyepfo y’igihugu cya Nigeria,kuri uyu wa mbere bafunze umupastori waziritse umwana we w’imyaka 9 m’urusengero akamaramo igihe kirenga ukwezi kose
Abakiristu bafashije abapolisi gufata pastori Francis Taiwo w’imyaka 40 uyobora itorero Key of Joy Celestial riherereye mu gace ka Ajibawo ko muri Otta, washyize umunyururu mu ijosi ry’umwana we, Korede akayizirika ku giti kinini,nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru All Africa,
Uyu mwana yarekuwe kuwa6 akurwa m’urusengero na Polisi ndetse n’izindi ngabo zo mu gihugu cya Nigeria,Nyuma yuko bari bahurujwe n’umuturanyi.
Taiwo wabaye umushumba w’iri torero kuva mu mwaka wa 2012,yatangaje ko yumvise agize umubabaro mwinshi ndetse n’agahinda bitewe n’uko umwana we yari yibye .
Polisi kandi yanafunze mukase w’uyu mwana ,kuwa 6 imuziza ko atatanze amakuru ko ndetse ngo nawe yaba afitanye ubufatanyacyaha n’uyu mupastori
Polisi yavuze ko bazajyana uwo mwana kuri ministeri y’abagore ndetse n’uburenganzira bwa Kiremwamuntu.
Uyu mwana wari unaniwe cyane ndetse yanashengutse adashobora kuvuga ubwo yakizwaga,Umuvugizi wa Polisi, Muyiwa Adejobi yagize ati:”Uyu mwana ameze neza noneho,ashobora guhagarara”.
Gusa ubwo bageraga kurusnegero basanze rukinze ariko abakiristu ari benshi cyane kugera ubwo kugira ngo barwinjiremo Uyu mwana yari hasi y’amabuye akoze nk’uruzitiro
Umuturanyi yagize ati:”Yafunze uwo mwana kuva mu kwezi kwa Gicurasi ,amuziza ko yibye isosi kandi ngo yajyaga abyiba mu rugo ndetse no hanze yarwo mu zindi ngo,ariko ntabwo byakabaye ngombwa ko yahanisha umwana igihano kimeze kuriya kuko ari ubugome bw’indengakamere ‘”
Ikinyamakuru The Times cyatangaje ko mu itorero ry’uyu mupastori hamanitsemo ifoto ya Yesu ndetse handitsemo amagambo asangwa mu gitabo cy’Abaroma 5:8 hagira hati : “Ariko Imana itwereka urukundo rwayo muri ubu buryo kandi twari abanyabyaha,Yesu aradupfira”
By : Zarcy Christian