Categories: Politiki

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Gen Muhoozi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, bagirana ibiganiro byibanze ku mubano ukomeye uri hagati y’u Rwanda n’igihugu cya Uganda. amahoro n’umutekano mu karere.

Ibiganiro bya Perezida Kagame na Gen Muhoozi, byibanze kandi ku bijyanye n’umutekano, amahoro n’ituze mu Karere ibihugu byombi biherereyemo, nk’uko bigaragara mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, mu ijoro ryakeye.

Gen Muhoozi, umujyanama mu bya gisirikare wa Perezida Yoweli Museveni wa Uganda, ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, yatangiye ku wa Gatandatu tari 25 Nyakanga 2026.

Ubwo Gen Muhoozi yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe, yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Muganga.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko, Gen Muhoozi azaganira kandi n’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, ku kongerera imbaraga umubano w’Ingabo z’ibihugu byombi no ku bijyanye n’umutekano.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

3 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

2 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago

Inzoga tuzambure agaciro kuko zangiza ubuzima – Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…

6 days ago