Ikipe ya Rayon Sports yatsinze KVZ FC yo muri Zanzibar ibitego 2-0, mu mukino wa mbere ku makipe yombi w’irushanwa CECAFA Kagame Cup 2026, ukaba ari umukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 26 Nyakanga 2026, ukinirwa kuri Stade Amahoro i Remera.
Uyu mukino watangiye ubona Rayon Sports irusha bigaragara KVZ FC ari na ko itera amashoti menshi agana mu izamu, gusa igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi nta n’imwe ibonye igitego.
Rayon Sports mu gice cya kabiri yagarutse yashyizemo Iradukunda Elie Tatou winjiye asimbuye, uyu musore yahise ahindura byinshi mu kibuga, cyane mu busatirizi, byanatumye ku munota wa 60 bamugusha mu rubuga rw’amahina umusifuzi atanga penaliti, yatewe neza na Junior Kameni na we wari winjiye asimbuye Nizeyimana Mubarakh, Rayon Sports iba ibonye igitego cyayo cya mbere.
Ku munota wa 79, Muhoza Daniel winjiye mu kibuga asimbuye Ibrahim Djingarey, yatsindiye igitego cya kabiri Rayon Sports, ku mupira yari ahawe na Nshimiyimana Emmanuel Kabange, iba igize ibitego 2-0 bwa KVZ FC, ari na ko umukino warangiye, Rayon Sports iba yegukanye amanota atatu ityo, abafana bayo bikoza mu bicu kubera ibyishimo.
Rayon Sports izakina umukino wayo wa kabiri ku wa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2026, aho izacakirana na Tusker FC yo muri Kenya.
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…
Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…