Categories: Imikino

APR FC yisasiye FC Garde Républicaine muri CECAFA Kagame Cup

Ikipe ya APR FC yatsinze FC Garde Républicaine ibitego 3-1, mu mukino w’umunsi wa kabiri w’itsinda rya mbere rya CECAFA Kagame Cup 2026, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, kuri uyu wa Mbere tariki 27 Nyakanga 2026.

Ikipe ya APR FC yatangiranye imbaraga ishaka intsinzi kuko umukino ubanza yari yawutakaje, maze ku munota wa 34 Djibril Ouattara ayitsindira igitego cya mbere, aho yarobye umunyezamu wa FC Garde Républicaine.

APR FC yakomeje kotsa igitutu FC Garde Républicaine, bituma ibona igitego cya kabiri ku munota wa 40 nacyo cyatsinzwe na Djibril Ouattara, wari uhawe umupira na William Togui Mel.

Ku munota wa 45, APR FC yabonye igitego cya gatatu cyinjijwe na Mamadou Traore, kitanamugoye cyane kuko umunyezamu wa FC Garde Républicaine yari yasohotse, nuko igice cya mbere kirangira APR FC ifite ibitego 3-0.

Mu gice cya kabiri ikipe ya FC Garde Républicaine yakinnye neza, noneho ku munota wa 86 ibona igitego cyatsinzwe na Maarouf Abass ku mupira yari ahawe na Mahad Abdi.

Uyu mukino rero waje kurangira APR FC nta kindi gitego ibonye n’ubwo yakomeje gukinana ingufu inasatira cyane, bikomeza kuba ibitego 3-1, iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yegukana amanota atatu ityo, ihita iba iya gatatu mu itsinda A, inyuma ya Gor Mahia FC ya mbere na Vipers SC ya kabiri.

Abafana ba APR FC bagaruye maorali
Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

3 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

2 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago

Inzoga tuzambure agaciro kuko zangiza ubuzima – Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…

6 days ago