Categories: Imikino

Pogacar akomeje kwigarurira ubwami bw’igare ku Isi

Tadej Pogacar yegukanye stage ya 25 muri Tour de France, yongera gushimangira ko ari mu isiganwa neza.

Bitandukanye n’aho ubundi ikipe ye yabaga yamukoreye akajya gutsinda, Pogacar ufite ibihe bihagije, yaretse abamukurikiye bashaka kwikiranura abaca mu rihumye.

Nyuma yo gufata abanyuma batorotse igikundi (breakaway) barimo Carapaz, intoranwa za Top 5 ni zo zisanze imbere.

No 2 Jonas Vingegaard yafashe icyemezo cyo kubakurura kuko yashakaga kongera ibihe ku bamukurikiye, Remco ahita akuraho byatumye amusiga amasegonda 4.

Ibi Pogacar yabirebaga yiturije, maze habura Km 2,5 z’umusozi na Km 5 zo gutambika bagana ku murongo, abona umuhungu we Del Toro ari kugorwa no gucomeka.

Pogacar yahagurutse abura umucomeka, Vingegaard ahitamo kugenda ingendo ye, abanza kugenda wenyine ahindukiye abona Paul Seixas w’imyaka 19 aje nk’iya Gatera.

Pogacar yegukanye stage aho yayitwariye mu 2023, akurikirwa na Del Toro, Seixas na Vingegaard.

Ku rutonde rusange, Pogacar yongeyemo hafi umunota, ubu arasiga Vinge 4’30 uyu na we yongera amasegonda 4 kuri Remco.

Seixas yambaye umwenda w’umweru w’umukinnyi mwiza uri munsi y’imyaka 21, aba umukinnyi ukiri muto mu mateka ya Tour de France wambaye jersey itangwa muri iri siganwa rihebuje ayandi gukundwa. Uyu ni ahazaza.

Nk’uko Pogacar yari yabivuze, Pidcock koko yari yakoze ikosa ryo kwitiranya za stages, yatakaje imyanya 5 ava ku wa 4 ajya ku wa 9.

Kuri iki Cyumweru inkuba zirakubita ntuze gucikwa, kuko barasoreza kuri Hors Categorie.

Titi Léopold

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi basaga 1600

Mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu…

4 hours ago

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

22 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

1 day ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

4 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

4 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

6 days ago