Categories: Amakuru

Abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’Icyongereza bahembwe

Kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2026, ubwo hasozwaga amarushanwa yo gutinyura abanyeshuri kuvugira mu ruhame Icyongereza, kucyandika no gutinyuka gusobanura ibitekerezo byabo muri uru rurimi, abahize abandi bahembwe ndetse 30 b’indashyikirwa bemerwa kujya mu Bwongereza bakamarayo ibyumweru bibiri.

Ni amarushanwa y’Icyongereza yiswe ‘The Orator English Competition’, yari ageze ku musozo, aho muri rusange hahembwe abanyeshuri 120, buri wese akazishyurirwa amafaranga y’ishuri mu gihe cy’umwakaumwe.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Joseph Nsengimana, yavuze ko aba banyeshuri batsinze babaye intangarugero ku bandi, kugira ngo n’abasigaye babigane ndetse bibatere umwete bamenye Icyongereza.

Yagize ati “Bazagaruka ari intangarugero ku bandi kugira ngo na bo bashyiremo umwete. Icyongereza ni cyo twigishamo, gusa iyo ururimi barwumvise bakarushaho kurumenya n’ibyo biga bindi yaba imibare, siyansi, barushaho kubimenya kuko biri muri urwo rurimi.”

Minisitiri Nsengimana ashyikiriza igihembo umwe muri aba banyeshuri

Umwe mu bahembwe ndetse uri no mu bazajya mu Bwongereza, Mbonimpaye Jean De Dieu, yavuze ko kuba atsinze aya marushanwa ari intambwe ikomeye kuri we.

Ati “Icyo nakuyemo ni ukudacika intege kuko iyo nza kuba narabivuyemo simba ndi aha ubu. Mu Cyongereza gike cyanjye nzi niba mbashije gutsinda, birampa icyizere ko n’ibindi nzabikora kandi no hanze hari ubundi bumenyi nzungukirayo bityo ngakomeza kwihugura.”

Hemejwe ko aya marushanwa aba ngarukamwaka, akazajya yitabiriwe n’ibigo  byose bya Leta n’ibikorana na Leta ku bw’amasezerano.

Hahembwe abanyeshuri 120
Ubumwe

Recent Posts

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

5 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago

Inzoga tuzambure agaciro kuko zangiza ubuzima – Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…

6 days ago