Abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bavuga ko abana babo basigaye inyuma muri gahunda yo kugana ishuri, n’abayagiyemo ntibabashe kugera kure aho bavuga ko biterwa no bakabura ubushobozi, gusa ubuyobozo bubibona ukundi.
Abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu Karere ka Rubavu Umurenge wa Cyanzarwe , Akagali ka Busigari, baganiriye n’umunyamakuru wa Ubumwe.com bavuga ko amikoro make yatumye abana babo bava mu mashuri.
Mukeshimana Solange wigaga muri GS Busigara avuga ko yagiye mw’ishuri ariko aza kubura imyenda y’ishuri baramwirukana atashye abibuze bimuviramo kuva mw’ishuri.
Ati” Ku ishuri baranyirukanye ngo nta myenda y’ishuri mfite ndataha ngeze mu rugo Mama abura amafaranga yo kuyigura mpita nguma mu rugo sinasubira kwiga”
Bujeni Saver ni umubyeyi utuye mu Murenge wa Cyanzarwe Akagali ka Busigari umudugudu wa Bugo avuga ko ibibazo bafite bibakomereye bigatuma batabasha kubona ibyo abana bakenera ngo bajye mu mashuri.
Ati” Mfite abana 3 uwize ni umwe muto abandi bararitaye ntabwo biga, kuko imiryango baturukamo nta mikoro dufite, ubuyobozi budufashije umwana yakwiga”.
Mazimpaka Jean Claude uhagarariye abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma mu Mudugudu wa Bugo, Akagali ka Busigari, muri Cyanzarwe hari abaturutse Kanama, Bugeshi, na Cyanzarwe
Agira ti” Ubushobozi bucye nibwo butuma abana bava mu mashuri, n’ubwo hari n’abana bananirana ariko n’amikoro yo kubona ibyo bakenera ngo bige ntayo”.
Uwiringiyimana Emmanuel ni urubyiruko rw’abakorerabushake rukorera ku Murenge wa cyanzarwe utuye mu Mudugudu w’Amajyambere, Akagali ka Busigari muri Cyanzarwe nawe yemeza ko mu mabarura bakora mu midugudu babonamo abana benshi bataye amashuri.
Ati” Hano hari abana batishoboye cyane usanga badafite imishinga ibarihirira, benshi bitari n’umubare mutoya, kuko niyo turi gukora amabarura y’abana batiga bataye amashuri tugira ngo basubireyo, hari nk’aho usanga mu rugo hari nk’abana 5 batiga, wabaza umubyeyi uti kuki umwana atiga, ati ni ubukene nta bushobozi mfite no kurya biragoye”.
Umuryango uharanira uburenganzira bw’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma COPORWA basaba inzego bireba ko icyibazo cy’aba bana bakigira icyabo bagasubizwa mu mashuri.
INGABIRE Alexis Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa COPORWA avuga ko ibibazo yise iby’umurengera bafite nka Coporwa babizi ariko bo icyo bakora ari ubuvugizi mu nzego z’ibanze kuko arizo za kabaye izambere mu gufata ibyemezo byo gufasha abo bana kujya mu mashuri.
Ati” Gusa tuziko bakennye cyane, kandi umwana utariye ntashobora kujya ku ishuri, ikijyanye n’imyenda y’ishuri nta mwana wajyayo atayifite ariko ubushobozi bw’ababyeyi babo bukaba ingorabahizi kuko ari abantu ba ntaho nikora badafite ikintu namba gishobora kubarengera, kuko nta butaka, nta wize, babaho bakorera abandi umunsi ku munsi, icyo dukora ni ukuvugana n’inzego z’ibanze zibifite mu nshingano kujyana bariya bana kwiga, kuko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika avuga ko abana bose bagomba kwiga, tugasaba inzego z’ibanze icyo kibazo kukigira icyazo kuko biteye isoni n’agahinda kubona abana bava mu ishuri inzego zibireberera,”
Ku rundi ruhande Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko nta bana bataye amashuri ngo kuko nta mwana wirukanwa mu ishuri kubera ibikoresho cyangwa amafaranga y’ishuri.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, ISHIMWE Pacifique avuga ko abana batirukanwa ahubwo uwo basubije mu rugo kubera isuku nke ngo ajye kuyikora agenda ntagaruke.
Ati” Amashuri yacu ya Leta nta mwana wirukanwa kubera ko yabuze ubushobozi, kuko babarwa mu batishoboye, imyenda y’ishuri turayibaha, n’ibikoresho turabibaha, hanyuma amafaranga y’ishuri yo nta nayo tubaka rwose, ahubwo icyo ntekereza hari ukuntu bajya ku mashuri basa nabi bakareba wenda uko umwana asa, bamusubiza mu rugo ngo agende akarabe yagerayo ntagaruke, akavuga ati banyirukanye”.
Pacifique akomeza avuga ko ubuyobozi bw’ishuri buba budakwiye gukurikirana umwana wigaga impamvu atagarutse kw’ishuri.
Ati” Ariko na none ntibakwiye no gutegereza ko hashira iminsi cyangwa igihembwe ajya ku muyobozi umwegereye uwo ariwe wese yaba inshuti y’ umuryango, yaba mutwarasibo cyangwa umuyobozi w’umudugudu hanyuma umwana agasubira mu ishuri, uretse ko n’ikigo kidakwiye kumusubiza mu rugo ngo cye gukurikirana ko yagarutse, ko icyo bamusubirije mu rugo cyatunganye cyangwa niba kitatunganye bagakurikirana impamvu umwana atarimo kuza ku ishuri”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwemeza ko hari abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bagera kuri 3 barangije kaminuza kuba hari abatiga bidafite aho bihuriye no kuba ari abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, ahubwo bibahaye umukoro wo gukirikirana uko ubuyobozi buri ahongaho buri gukora cyane ku rwego rw’Umudugudu n’Akagari.
Mukanyandwi Marie Louise