Home AMAKURU ACUKUMBUYE Rubavu: Ufite ubumuga bwo kutabona arishimira ko bashyiriweho uburyo bwo kwifashisha mu...

Rubavu: Ufite ubumuga bwo kutabona arishimira ko bashyiriweho uburyo bwo kwifashisha mu matora

Habimana Theoneste ufite ubumuga bwo kutabona arishimira uko site y’itora yatoreyeho, atahuye n’imbogamizi nk’ufite ubumuga, ahubwo yatoye nk’undi munyarwanda wese wujuje ibisabwa.

Ku munsi w’amatora byari ibeneza neza k’ufite ubumuga bwo kutabona  watoreye kuri site ya Maranata mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu  aho avuga ko anezerewe kuza kwitorera umukuru w’Igihugu n’abadepeti aho avuga ko yahageze saa kumi n’imwe n’iminota mirongo ine ngo aze gutora mu bambere.

Itora ryatangiriye ku gihe nk’uko biteganwa n’itegeko ndetse n’amabwiriza agenga amatora. Byatangiye saa moya kandi abaturage babyitabiriye; mbere yo gutangira itora abashinzwe site y’itora bibukijwe ibisabwa ko umuntu agomba kuba ari kuri lisite y’itora  kandi akitwaza akarita ndangamuntu cyangwa ikindi cyangombwa gisimbura indangamuntu.

Abaturage bari babukereye kuri iyi site ya Maranata.

Habimana Theoneste ufite ubumuga bwo kutabona twasanze kiri site y’itora ya Maranata mu Akagali ka Bugoyi, umurenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu avuga ko yageze kuri site saa kumi n’igice azanye n’umwana w’imyaka 11 ariko yizeye ko umwana uri bumutorere uwo amubwira kumutorera uzamugirira umumaro.

Ati” Twazindutse tuje gutora umukuru w’Igihugu uzangirirara umumaro, hano hari uburyo budufasha gutora nkatwe dufite ubumuga bwo munyandiko ya burayi ariko njyewe nifuje gutera igikumwe ku mukandida n’abadepite niyo mpamvu nitwaje uyu mwana ngo aze kubimfashamo”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper yavuze ko abafite ubumuga bwo kutabona hari uburyo bwa teganijwe bari butoremo kuri buri site iri mu karere ka Rubavu

Ati”  Abafite ubumuga bwo kutabona haba hari uburyo bwateganijwe bwo kubunganira kuri buri site y’amatora, iyo uwo muntu agaragaye abakorerabushake ba komisiyo y’Igihugu y’amatora bahita bavugana n’ubuyobozi bwabo bakamenya aho bamwerekeza hateguwe hari abantu bamwunganira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko kuri buri site hashyizwe inyandiko ya burayi ifasha abafite ubumuga bwo kutabona gutora

Hadji Karimunda djamadha ukuriye komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko iyi komisiyo iba yatekeje kubafite ubumuga bwo kutabona mu gihe cy’amatora ikabashyiriraho inyandiko ya burayi izabibafashamo.

Ati” Abafite ubumuga bwo kutabona komisiyo y’Igihugu y’Amatora yabatekerejeho bateganirijwe inyandiko zitwa burayi, kuburyo kuri buri site y’itora hari inyandiko za burayi, kugirango zize kubafasha kwitorera uwo bifuza gutora haba mu kiciro cy’abadepite haba no mukiciro cya perezida wa Repubulika”.

Ukuriye komisiyo y’Igihugu y’amatora mu Ntara y’Iburengerazuba.

Abari bateganyijwe ko bazatora mu ntara y’Iburengerazuba bararenga Miliyoni ebyiri n’ibihumbi mirongo itatu n’umunani n’ijana na mirongo ine na barindwi muri bo, kuri site  ya Maranata  iherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu  abari kuri liste y’itora  bari 8504 abatoye ni 8525 naho abatoye ku mugereka ni 21

Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here