Mu Karere ka Rusizi ngo haba hagiye kwaduka ishuri ryigisha ubukonikoni ndetse abantu baturiye hafi aho bakaba bakeka ko Satani yaba ari gukorera mu Rwanda kabone n’ubwo banze kumugaragaro ko idini rya Satani ryazajya rikorera mu Rwanda,ngo ari nabyo byabateye ubwoba budasanzwe.
Mu minsi ishize nibwo mu Rwanda hacicikanye inkuru ivuga ko hari amadini ya Satani yasabye gukorera mu Rwanda,ndetse akanasaba uburenganzira busesuye n’ubuzima gatozi ariko bigaterwa utwatsi.
Nyuma yaho gato RGB ( Rwanda Governance Board ) Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere . kigatangaza ko kidashobora kwandika idini ryemera cyangwa rigasenga satani hakurikijwe amategeko n’amabwiriza agenga iyandikwa ry’imiryango ishingiye ku madini mu Rwanda , nkuko bigaragazwa n’itangazo rigenewe Abanyamakuru ryashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru wa RGB Prof. Shyaka Anastase .
Ubu rero mu Karere ka Rusizi benshi baremeza ko hari abantu Satani yaba yatangiye gukoresha bakinjiza iyo mikorere mu gihugu.
Ibi rero byagarutsweho cyane ubwo mu minsi ishize hagaragaraye ifoto y’umusore witwa The Black wo muri aka karere (mu gace gakunze kwitwa muri Site ya Bugarama),akagaragara yakoze ibintu bitari bisanzwwe ndetse bamwe bakibaza niba ari umwuka wera waba wamuteye ariko bikarangira we anatangaje ko mu gihe kidatinze agiye gushinga ishuri, akazajya yigisha ubwo bukorikori.
Mu Bugarama ni kamwe mu duce tuvugwaho ibikorwa bitari byiza byaba iby’amarozi,ubufindo budasanzwe ndetse n’ibindi.Gusa bamwe bakaba bakeka ko byaba biva mu bihugu by’ibituranyi nka Congo n’Uburundi ,cyane ko ari k’umupaka w’ibyo bihugu byombi.
Umuturage umwe utashatse kwivuga izina wo muri aka gace yatangarije ikinyamakuru Ubumwe.Com ko uwo musore basanzwe bamuzi ndetse hari n’abandi benshi batari we bakora nkibyo bintu.
Mu magambo ye umutangabuhamya yagize ati;”Black turamuzi ndetse uretse nawe hano muri Site hari n’abandi bamurusha ubufindo.Gusa njye ntekereza ko ari ya minsi yanyuma irimo kugenda igera kuko ibyo bakora ubona biteye ubwoba kuburyo ntawashidikanya ko bakoreshwa na satani Pe!”
By : Zarcy Christian