Mu karere ka Rwamagana ni bwo hakiri abamaze gusobanukirwa akamaro ndetse n’ibyiza byo kuboneza urubyaro, ubuyobozi bw’ akarere bwo buravuga ko hakiri inzitizi zikigaragara zirimo nk’ abagifite imyumvire ikiri hasi, bakavuga ko buzakomeza guhangana n’iki kibazo.
Munyamahoro Selve ni umujyanama w’ ubuzima mu murenge wa Muhazi akagali ka Karambi mu mudugudu wa Gahengeri yagaragaje ko mu mbogamizi bahura nazo, harimo abaturage bakigaragaza ko kubyara aribyo bashyize imbere
Aragira ati:” Inzitizi duhura nazo cyane cyane ni imyumvire ikiri hasi kuko hari abatinda kubyumva, inaha mu cyaro baba bumva ko kubyara ari ibintu bakwiye gushyira imbere, ku buryo iyo tubibabwiye ntabwo babyumva vuba , ariko ubu bagenda babyumva gahoro gahoro ugereranyije n’ uko byatangiye”.
Umuyobozi w’umudugudu wa Gahengeri, Murerwa Rongine akaba n’ umunjyanama w’ubuzima bw’umubyeyi n’ umwana muri uyu mudugudu, nawe agaruka ku kibazo cy’imyumvire yabo bagana ko ari cyo kibabera inzitizi, ati:” Abashakanye baragerageza bakabyumva ahubwo mu rubyiruko rwacu ni ho bisaba imbaraga nyinshi kuko ni yo hagize utwara inda arayihisha agaceceka kubera wenda aba avuga ati ni mbivuga bazabyumva gute, mbese urebye ikibazo kinini ni icy’imyumvire gisigaye mu rubyiruko cyane cyane ariko iyo tugerageje kubabwira ingaruka bahura na zo mu kutaboneza urubyaro bagenda babyumva buhoro buhoro”.
Mukiganiro n’ itangazamakuru, umuyobozi w’akarere ka Rwamagana ,Mbonyumuvunyi Rajab agira ati:” Abantu bakibyara uko babonye cyane cyane ubu ni abo mu kiciro cya 1 n’icya 2 cy’ubudehe , abo nibo usanga babyara cyane, ku buryo aho ariho hakiri inzitizi zikigaragara ko hari abagifite imyumvire itari mu murongo wo kuboneza urubyaro , ariko na none abo ni bo nshingano zacu kuko turushaho kubegera tukabaganiriza, ariko muri buri mudugudu twashyizeho ingamba zihariye ndetse no mu karere kuko ubu ibigonderabuzima biri kwiyongera hano mu karere kacu”.
N’ubwo hari ingamba mu guhangana n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage n’iki kibazo gifite ubukana kuko imibare igaragazwa n’ikigo gishinzwe ibarurishamibare yerekana ko kuri km21 habarurwa abaturage 416, kandi bashobora kwikuba 2 mu mwaka wa 2030 niba nta gikozwe. Iki kigo kandi kigaragaza ko umunyarwandakazi abyara abana bari ku kigero cya 4.2. Bikaba biteganijwe ko umubare w’abana umunyarwandakazi abyara ugera kui 2.3 muri 2050
Ndacyayisenga Bienvenu