Home AMAKURU ACUKUMBUYE Mu Budage: Urugaga rw’abanyarwandakazi barajwe ishinga no kubungabunga umuco nyarwanda

Mu Budage: Urugaga rw’abanyarwandakazi barajwe ishinga no kubungabunga umuco nyarwanda

Abari n’abategarugori batuye mu Budage, barajwe ishinga no kubungabunga umuco nyarwanda, aho bagaragaza ko ipfundo ry’ibi byose ari ukwigisha abakiri bato, ndetse n’abana batavukiye mu Rwanda amateka y’u Rwanda.

Bamwe mu bagize inteko nyobozi y’urugaga mu nama yabahuje ku itariki 13 Kamena 2020 kuri Zoom; ubu akaba ari uburyo bw’itumanaho ryifashisha amashusho, bwakunzwe gukoreshwa cyane cyane muri bino bihe by’icyorezo cya Covid-19, bagarutse ku kamaro urugaga rubafasha umunsi ku wundi ndetse banagaragaza ko ikiri ku isonga rya byose ari ukubungabunga umuco nyarwanda mu byo bakora byose.

Uhagarariye urugaga rw’abanyarwandakazi batuye mu Budage, Madamu Marie Mukangango muri aya magambo: “Bimwe mu bikorwa abagize komite nyobozi  bashyize imbere; ku isonga harimo gutegura umunsi mpuzamahanga w’abagore ukunze kuba mu kwezi kwa Werurwe buri mwaka kandi ikiba kigamijwe cyane ni uguteza umuco nyarwanda ndetse no kuwubungabunga mu mpande zose.”

Marie Claire Girineza umwe mu bagize komite nyobozi nawe yabigarutseho agira ati: “ Urugaga rw’abagore mu byo rurangaje imbere, ku isonga harimo ukubungabunga umuco nyarwanda hagati yacu, kuba abarinzi b’amahoro, gukundisha abana ibikorerwa mu Rwanda binyuze mu mashuri y’Ikinyarwanda ndetse n’amatorero yo kubyina, kubwira abana bavukiye mu Budage, amateka y’ababyeyi ndetse n’aho bakomoka bityo bikaremamo abana ikizere cy’ishyaka no gusobanukirwa inkomoko yabo.”

Girineza yagaragaje ko ubuyobozi bubaba hafi mu bikorwa bya bo bya buri munsi, kugira ngo bagere ku ntego zabo biyemeje, aho yakomeje agira ati: “ Ambasade y’U Rwanda mu Budage ituba hafi cyane mu bikorwa ku nkunga y’ishuri ry’Ikinyarwanda ndetse n’urugendoshuri abana baherutse kugirira mu Rwanda aho batemberejwe bagasobanurirwa amateka y’u Rwanda no gusura bimwe mu byiza nyaburanga byo mu gihugu babifashijwemo n’izindi nzego zitandukanye mu Rwanda.”

Bamwe mu Banyarwandakazi batuye mu Budage ( ifoto: @Internet)

Mukamurenzi Annonciata nawe wari mu bitabiriye iyi nama akaba kandi no muri nteko nyobozi yavuze ko hari ibikorwa byinshi bitandukanye abantu bigiramo umuco nyarwanda, bigakorwa binyuze mu ngando ikunze kuba buri mwaka ku bana bari mu kigero kiri hagati y’imyaka itanu na cumi n’umunani.

Taiko Kamanzi nawe umwe mu bagize uru rugaga yagize ati: “Aho urugaga rutangiriye gukora, byagabanyije ubwigunge mu Banyarwandakazi dore ko ubu bagenderanirana, uwagize ibyago agatabarwa ndetse no gusurana hagamijwe kurushaho kunga ubumwe n’ubushuti ndetse no kubungabunga umuco nyarwanda muri rusange.”

Gahunda ya Guma mu rugo yagize izihe ngaruka muri rusange ndetse no ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko ?

Umunyarwandakazi Esther Mujawayo umwe mu bashinze umuryango w’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ‘AVEGA Agahozo’, akaba n’umwanditsi w’ibitabo: “SURVIVANTES (Rwanda- Histoire d’un Génocide)” na “La fleur de Stéphanie”, akaba kandi akora umwuga w’ubuvuzi bw’indwara zifitanye isano n’izo mu mutwe (psychothérapeute), mu kiganiro gifite insanganyamatsiko ya “Wihungabanywa na Guma mu rugo ariko si natereriyo” yagize ati:

« Gahunda ya Guma mu Rugo (Kuba abantu barasabwaga kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19) byari bikomereye buri wese, cyane cyane kuri bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ko byatumaga bamwe biyumva nkabigunze ariko habayeho ubufasha bwo guhumurizanya. »

Madamu Esther Mujawayo, umwe mu bashinze umuryango w’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ‘AVEGA Agahozo yavuze ko ibihe bya Guma mu rugo bidakwiye guhungabanya abantu cyane, kuko hari ibindi bihe bigeze kubamo bisa nkabyo.

Mujawayo yakomeje agira ati: « Abanyarwanda twigeze kunyura mu bihe birenze ibi bityo rero ntabwo iyi yari gahunda nshya kuri benshi. »

Yanashoje kandi agaragaza ko muri rusange iyi gahunda ya Guma mu rugo yagize ingaruka zitandukanye mu muryango ndetse atanga impanuro ko abantu bakwiye kwimika urukundo hagati ya bo, kwikunda kuko bifasha buri wese kwizirikana no kwimenya.

Ati: «Gahunda ya guma mu rugo yongeye gutsura umubano mu bagize imiryango, abashakanye ariko nta byera ngo de, byashobokaga ko bamwe bagira umwiryane utewe no guhorana mu rugo. Ndashishikariza abantu ko dukwiye kwimika urukundo hagati yacu, kuko bifasha buri wese kwizirikana no kwimenya. »

Ingabire Clinton Umuyobozi wungirije uhagarariye urubyiruko muri Diaspora Nyarwanda mu Budage, nawe yagaragaje ko gahunda ya Guma mu rugo n’urubyiruko rwagezweho n’ingaruka, aho yagize ati:

«Bamwe mu rubyiruko bahuye n’ikibazo cyo kwigunga aho batuye muri bino bihe, aho buri wese yasabwaga kuguma mu rugo, kikaba ikibazo kuri benshi baba badafite imiryango yagutse cyangwa ibari hafi. Kuri ibyo kandi hiyongeraho ibikorwa byahagaze bamwe bakomwe mu nkokora ku bijyanye n’amikoro, ku hazaza habo nko kudindira ku masomo ku banyeshuri, kubura akazi n’ibindi.  Wabaye umwanya mwiza ariko na none kuri bamwe wo kuganira n’ababyeyi ndetse no kunguka ubundi bumenyi nko kudoda, gushushanya n’ibindi. »

Ingabire Clinton, umuyobozi wungirije ushinzwe urubyiruko mu Budage yagaragaje ko urubyiruko narwo rwagezweho n’ingaruka za Guma mu rugo.

Musoni Vedaste uhagarariye Abanyarwanda batuye mu Budage, nawe yagarutse ku gisobanuro cy’izina diaspora, aho yagaragaje ko abanyarwanda aho bari mu budage bagomba gukomera ku muco ndetse no kuwusigasira.  Yagize ati:

« Igisobanuro cya diaspora ni: » Abenegihugu runaka batuye mu kindi gihugu », buri wese uruhare rwe ndetse n’inshingano za Diaspora ni uguhuriza hamwe Abanyarwanda baba mu Budage. Dusabwa gukomera ku ndangagaciro ziranga Abanyarwanda, tukubahiriza amategeko y’aho dutuye ndetse no gukomera ku ntumbero yo kwiteza imbere tutibagirwa aho dukomoka naho tugaharanira iterambere ryaho ndetse tukarigiramo uruhare”.

Musoni Vedaste, umuyobozi wa Diaspora y’amanyarwanda baba mu Budage yasabye abanyarwanda batuye mu Budage gukomera ku ndangagaciro ziranga Abanyarwanda, bakanubahiriza amategeko y’aho dutuye

Abagize urugaga basabye ko hagira bimwe mu bikorwa byajya bitegurwa mu rwego rwo guhura bagasabana ndetse no kungurana ibitekerezo ku bikorwa byabateza imbere. Kimwe mu byifuzo byatanzwe ni Umuganura mu Budage nkuko mu Rwanda bikunze kugenda, aho ku mweru abantu bahura bagasabana, bakishimira ibyiza bagezeho. Indi ngingo yagarutsweho ni ugushishikariza abari n’abategarugori bafite ubukorikori butandukanye hagamijwe kubatera ingabo mu bitugu no kumenyekanisha hirya no hino ibyo bakora mu rwego rwo kuzamurana.

Abari n’abategarugori kandi bihaye intego yo kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda, bashora imari mu mishinga mito, iciriritse ndetse n’iminini ibyara inyungu hagamije kwiteza ndetse no guteza igihugu imbere.

Igor César, Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage ashimira imbaraga ndetse no kwitanga abanyarwandakazi baba mu Budage bagaragaza mu kubungabunga umuco nyarwanda.

Ambasaderi Igor yagize ati: « Ndashimira uko muhora murebera hamwe aho muva, ibyo mwagezeho ndetso no kungurana ibitekerezo ku hazaza hanyu ndetse ku ruhare mudahwema kugaragaza mu bikorwa bitandukanye byo gufashanya hagati ya bo mu Budage ndetse no mu Rwanda. Ndabasaba gukomeza gusigasira umuco nyarwanda dore ko umugore ari igicumbi cy’umuryango akaba afite uruhare runini mu iterambere ry’urugo. »

Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage: Igor César ( ifoto: internet) yabasabye gukomeza gusigasira umuco nyarwanda

Abagize komite nyobozi y’abari n’abategarugori: Umuyobozi mukuru ni Marie Mukangango akaba yungirijwe na Olive Umumararungu unashinzwe kandi imyitwarire, Taiko Kamanzi ni umunyamabanga ndetse ashinzwe n’imibereho myiza, Marie Claire Girineza ashinzwe imiyoborere myiza n’umuco,  Annonciata Haberer ashinzwe gucunga imari ndetse akaba nawe ashinzwe gusigasira umuco, Ubutabera muri komite nyobozi buhagarariwe na Sylvia Schneider naho Joy Szembek na Théodette Hauth bashinzwe Ishoramari no guhanga udushya muri komite.

 

Mpano Yves Jimmy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here