Home INGO ZITEKANYE Rwamagana : Icyumba cy’urubyiruko cyarufashije kugira ubumenyi ku buzima bw’imyororokere

Rwamagana : Icyumba cy’urubyiruko cyarufashije kugira ubumenyi ku buzima bw’imyororokere

Mu gushishikariza urubyiruko kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro no kururinda gutwara inda batateguye, ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwashyize imbaraga mu bigo nderabuzima hashyirwaho icyumba cyahariwe urubyiruko hagamijwe kurushaho kurusobanurira ubuzima bw’imyorokere ndetse n’uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Muri buri kigo nderabuzima cyose giherereye mu karere ka Rwamagana bagira umunsi bahariye urubyiruko rugahurira mu cyumba cyabagenewe kiba kirimo umukozi ushinzwe kwigisha urubyiruko ibijyanye n’ubuzima bw’imyorokere.

Umutoni Uwase Bonette w’ imyaka 20 utuye mu mudugudu wa Murambi akagali ka Nyarubuye Umurenge wa Fumbwe, aravuga ko yishimira cyane ubumenyi yungukiye muri iki cyumba cyahariwe urubyiruko ndetse n’inama bagenda bahabwa n’ Abajyanama b’ubuzima, yagize ati,” iyo tugiyeyo batwigisha ko niba kwifata byatunaniye ko tugomba gukoresha agakingirizo cyangwa tugakoresha ubundi buryo bwo kuboneza kuburyo twirinda gutwara inda tutateguye, ikindi ni uko Abajyanama bacu bajya baza bakatuganiriza kandi iyo tutabyumvise neza natwe turababaza.”

Undi mukobwa ubarizwa mu murenge wa Fumbwe uri mukigero cy’imyaka 22 y’amavuko utarifuje ko dutangaza amazina ye, mu butumwa yahaye urubyiruko bagenzi be, yagize ati, ” inama nagira urubyiruko bagenzi banjye ni uko bajya bitabira gahunda yo guhura kw’ urubyiruko kugira ngo bajye basobanukirwa uko bakwirinda.”

Kayumba Brave Umuyobozi mu kigo nderabuzima cya Musha mu karere ka Rwamagana avuga uburyo bakoresha bita ku rubyiruko rugana iki cyumba cyabagenewe. Agira ati:” Buri wa gatanu dushishikariza urubyiruko kuza tukabaha amasomo nyuma yayo masomo hari abavamo bakatubwira bati rwose muganga dufashe turashaka kuboneza, bityo rero tukabona uko tubafasha, bumwe mu buryo bukunzwe gukoresha cyane ino aha ni agapira kimyaka 3 n’urushinge”
Akomeza avuga ko buri kwezi hari inama ikigo nderabuzima kigirana n’abajyanama b’ubuzima muri buri mudugudu. Muri bo harimo bane bashinzwe kuboneza urubyaro. Abo rero nibo bajya gushishikariza urubyiruko kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro.

Kayumba Brave Umuyobozi mu kigo nderabuzima cya Musha mu karere ka Rwamagana

Mukiganiro twagiranye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wu murenge wa Musha, Muhoza Theogene avuga ko ubusanzwe nk’ umurenge bagira gahunda yo gusobanurira urubyiruko ubuzima bw’imyororokere ndetse na gahunda yo kuboneza urubyaro. ati,” twakoze ubukangurambaga muri gahunda yo kuboneza urubyaro mu rubyiruko kandi bigakorwa mu bice bitandukanye. Yewe nanjye njya manuka nkajya gutangayo isomo tubigisha uburyo bwo kuboneza urubyaro nubishaka tukamuha agakingirizo tukanababwira n’ubundi buryo bwose bashobora gukoresha , tukabereka ikiza kirimo cyo kwirinda gutwara inda batateguye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wu murenge wa Musha, Muhoza Theogene

Uretse kuba iki cyumba urubyiruko ruhigira ubuzima bw’imyororokere ubusanzwe kinabafasha mu gihe bahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa kuko hari umukozi ubakurikirana akabagira inama y’uko babyitwaramo ndetse bagahabwa n’imiti ibarinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’iyo kwirinda inda zitateguwe.

Icyumba cy’urubyiruko ni imwe munzu zibarizwa mu bigo nderabuzima, ifite umwihariko wo kwakira urubyiruko gusa kumunsi rwashiriweho, hakaba hatangirwamo serivisi zirimo imikino n’isomero, ndetse na serivisi z’ubukangurambaga ku buzima bw’imyororokere.

Ubusazwe Serivisi z’ubuzima bw’imyororokere zatangwaga mu buryo bwa rusange, ku buryo wasaganga bamwe mu rubyiruko baterwaga isoni no kuzigana ngo badahurirayo n’ababyeyi cyangwa abandi bantu bakuru babazi, iki cyumba kikaba cyaraje gukemura byishi mu rubyiruko.

Ndacyayisenga Bienvenu

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here