Ubuyobozi bw’u Bushinwa bwimuye abaturage barenga Miliyoni imwe bari batuye mu bice byo mu burasirazuba bw’iki gihugu, harimo n’umujyi wa Shanghai uzwiho kuba ihuriro rikomeye ry’imari, mu gihe inkubi y’umuyaga yiswe Dolphin yageraga muri ibyo bice.
Iyi nkubi y’umuyaga yazanye n’imvura nyinshi ndetse ihagarika ibikorwa by’ubwikorezi mu bice bitandukanye. Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kanama 2026, indege zigera ku 1,000 zasubitse ingendo zazo muri Shanghai honyine.
Nubwo abayobozi bagabanyije ubukana bwa Dolphin bakayishyira ku rwego rw’umuyaga wo mu turere dushyuha, baracyaburira abantu ko hashobora kugwa imvura nyinshi cyane, hakabaho imyuzure ikomeye ndetse n’inkangu kugeza ku wa Gatatu w’iki cyumweru, mu gihe uwo muyaga ukomeje kwerekeza mu majyaruguru y’iki gihugu.
Ubwo iyi nkubi y’umuyaga yageraga bwa mbere ku butaka i Yuhuan, mu Ntara ya Zhejiang, ku Cyumweru saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, yari ifite umuyaga ufite umuvuduko wa kilometero 150 mu isaha.
Kuri uyu wa mbere kandi, hateganyijwe imvura nyinshi mu Ntara za Shandong, Henan, Hubei, Anhui, Jiangsu na Zhejiang, ndetse no mu mujyi wa Shanghai.
Inzego z’ubuyobozi zasabye abaturage kwirinda ibikorwa byo hanze, mu gihe ahantu nyaburanga hakunzwe n’abakerarugendo hafunzwe.
Abahanga mu iteganyagihe bavuga ko mu bice bimwe bya Zhejiang hashobora kugwa imvura iri hagati ya milimetero 250 na 500 mu minsi mike iri imbere.
Mu mujyi wa Hangzhou, umurwa mukuru w’Intara ya Zhejiang, abayobozi bakuyeho amafaranga ya parikingi y’imodoka mu byanya rusange byose, kugira ngo abashoferi bashake aho kwikinga kubera umuyaga ukomeye n’amazi y’imyuzure.
Ahandi muri Zhejiang, abategetsi bo mu mujyi wa Wenzhou bimuye abaturage bagera ku 900,000, banashyiraho ahantu ho gukorera ubutabazi no kwakira abimuwe harenga 1,000.
Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…
Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…
Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…