Home AMAKURU ACUKUMBUYE U Buyapani : Umwana yaciye agahigo ko kuvukana ibiro bike

U Buyapani : Umwana yaciye agahigo ko kuvukana ibiro bike

Umwana w’umuhungu ufite agahigo ko kuba ari we wavukanye ibiro bike kuko yavutse afite amagarama 268 gusa, yavuye mu bitaro biri mu mujyi wa Tokyo mu Buyapani nyuma y’igihe yitabwaho n’abaganga.

Muri Kanama 2018 nibwo uyu mwana ufite agahigo kuko ari we wabashije kubaho mu bagiye bavukana ibiro bike gutya yavutse habayeho kumuterura mu nda ya nyina, kuko babonaga atabyibuha bagatinya ko ashobora kubura ubuzima.

Reuters dukesha iyi nkuru ivuga ko yitabwagaho mu buryo budasanzwe, Dr. Takeshi Arimitsu, umuganga w’abana mu bitaro bya Kaminuza ya Keio akaba yatangaje ko yatashye bamaze kubona ko yujuje ibiro 3.2.

Ati “ Ndishimye cyane kuba yarabashije kubyibuha bigeze aha, mu by’ukuri nta cyizere nari mfite ko azabaho”.

Igitabo Tiniest Babies cya kaminuza ya Iowa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kigaragaza ko agahigo k’umuhungu wavutse afite ibiro bike ku Isi kari gafitwe n’Umudage wavukanye amagarama 274 mu 2009.

Yamaze amezi atanu yitabwaho n’abaganga abasha kugira ibiro 3,2.

Ni mu gihe mu bakobwa gafitwe n’Umudage wavutse mu 2015 afite amagarama 252 gusa.

N. Aimee

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here