Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ubwiyongere bw’udukoko tugira ubudahangarwa ku miti burahangayikishije

Ubwiyongere bw’udukoko tugira ubudahangarwa ku miti burahangayikishije

Ikibazo cy’udukoko tugira ubudahangarwa ku miti (Antimicrobial Resistance) ni ikibazo gihangayikishije gisaba ubufatanye n’inzego zinyuranye mu guhangana nacyo kuko gihitana ubuzima bw’abantu.

Ibi byatangajwe n’ikigo cy’Igihugu Cyita ku buzima mu Rwanda (RBC) kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ugushyingo 2024, mu nama yateguraga icyumweru cyahariwe guhangana n’udukoko tugira ubudahangarwa ku miti ku Isi (World Antimicrobial Resistance (AMR) Conference).

RBC itangaza ko utu dukoko tugira ubudahangarwa ku miti, , duhangayikishije u Rwanda kuko tugenda twiyongera cyane kandi ko twiganjemo bagiteri, n’utundi tugira ubudahangarwa ku miti ivura abantu  irimo nk’iya Malariya, enfegisiyo  yo mu maraso , umurwayi ugiye kwivuza yahabwa imiti ntitwice ngo abashe gukira neza.

Dr Mukagatare Isabelle Umuyobozi w’ishami rya servisi z’ubuzima muri RBC, avuga ko iki cyorezo cyica bucece ari ukukirwanya ubu ,hadategerejwe ejo.

Yagize ati: “Ni icyorezo gihari kandi cyica muri bucece bidasakuje, kandi ikintu gikora muri bucece kiba giteye amakenga cyane, nk’iyo icyorezo kije kigatwara abantu mu mwanya muto bituma abantu babyibazaho cyane, ariko utwo dukoko tugenda dutera indwara nyinshi kandi hakaba n’abantu bagenda bapfa kuko nko mu myaka iri imbere umubare w’abazaba barahitanywe n’iki cyorezo kidasakuza uzaba ari mwinshi n’iyo mpamvu byari ngombwa y’uko twigisha, tugakora ubuvugizi, tukanakora ubu tudategereje ejo”.

Dr Mukagatare avuga ko iki kibazo ari icyo gufatirana nta gutegereza ejo.

Dr Isabelle yahaye ubutumwa abaganga ko bajya bavura neza indwara iterwa n’ubwo bukoko hakoreshejwe imiti nyayo kuko utu dukoko tugeraho tukayimenyera tukayisumbya imbaraga.

Ati” Kwigisha bikwiye abantu bose si ukuvuga abashinzwe kuvura kuko uvura hari icyo abwirwa kugira ngo amenye uko avura neza utwo dukoko mu buryo bukwiye nta kurenza, kuko imiti dukuresha mu buvuzi ifite inzego zitandukanye hari umuti uba ufite ubushobozi budakabije cyane ariko bushobora kuvura, ubutumwa dushaka guha abo bavuzi ni ukuvura neza indwara iterwa n’ubwo bukoko dukoresheje imiti nyayo ariko itarengeje kuko utu dukoko iyo utanze umuti tugera igihe tukamenyera wa muti tugasa nk’utuwusuzuguye tukarenza imbaraga wa muti”.

Dr Rukundo Jean Claude, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), mu ishami ry’ubushakashatsi ku ndwara z’amatungo, avuga ko ikibazo cy’utu dukoko no mu matungo gihari.

Yagize ati: “Ikibazo ntikiri mu bantu gusa, mu kuvura amatungo dukoresha imiti isa n’iy’abantu, wenda icyo dutandukaniraho ni uko ingano y’umuti utangwa bishobora gutandukana bitewe n’uko ugiye guhabwa umuntu cyangwa amatungu, ariko muri rusange imiti dukoresha ni hamwe tuvoma kuko ikikibazo kigaragara by’umwihariko mu bantu no mu matungo twarakibonye kuko imibare duherutse gutanga iteye inkeke”.

Umuyobozi mu kuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima mu Rwanda OMS Dr Chirombo Brian avuga ko hakwiye gufatwa ingamba mu guhangana n’iki kibazo.

Ati” Duhura n’ibibazo birimo indwara y’igituntu, umusonga, Malariya aho imibare yayo igenda izamuka, ubushakashatsi bwakorewe mu Rwanda bwagaragaje ko hari udukoko tugira ubudahangarwa ku miti yari isanzwe ivura Malariya iki kibazo kigashaka gusubiza inyuma ibyo twagezeho mu myaka 20 ishize, dukwiye kugira icyo dukora kuko atari abantu gusa bahitanwa n’iki kibazo ahubwo binatwara ubushobozi bwinshi, bityo inzego zose zikwiye gukorera hamwe kugirango dushobore kugera ku ntego mpuzamahanga  y’urwego twihaye.”

Dr Chirombo avuga ko iki ari ikibazo gihangayikishije.

Ubudahangarwa bw’utu dukoko RBC igaragaza ko ari ikibazo gihangayikishije kuko hari abantu bagira uburwayi ugasanga aka gakoko gasuzuguye ubwoko bw’ imiti.

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here