Home AMAKURU ACUKUMBUYE UKO WAFASHA ABANA KUTARAMBIRWA IGIHE BARI MU BIRUHUKO

UKO WAFASHA ABANA KUTARAMBIRWA IGIHE BARI MU BIRUHUKO

Muri iyi minsi abana bari mu biruhuko by’amashuri kandi bizamara iminsi itari mike, (grande vacances) kenshi ukunda gusanga abana bato biga mu mashuri abanza bandagaye mu muhanda, ndetse abageze mu gihe cy’ubwangavu n’ubugimbi biga mu mashuri yisumbuye bakararukira mu ngeso mbi aho usanga kenshi abakobwa bamwe basubira ku mashuri baratwaye inda zidateganyijwe, abahungu bakararukira mu bujura no mu biyobyabwenge n’ibindi, twagirango turebere hamwe uburyo twabafasha kugira ngo ibyo byose babashe kubyirinda.

Abana bato biga mu mashuri abanza

Kenshi abana batoya bakunda kuzerera mu muhanda aho bashobora kugira ibibazo bitandukanye, haba kugongwa n’ibinyabiziga, kuba bahohoterwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi, yewe ndetse no kuba bahigira ingeso mbi zitandukanye.

Dore inama ababyeyi babo bagirwa:

Kubashishikariza gusomera mu rugo: Bashobora gusoma udutabo niba badufite, cyangwa se bakanasubira mu masomo y’ibyo bize mu mwaka barangije. Ibyo bibafasha guhuga bigatuma batigunga ngo babe bakwifuza kujya hanze kuzerera. Bibafasha kandi gukarishya ubwenge bwabo, maze bakongera gutangira amasomo ntibibagore. Iyo umwana atangiye gusoma akiri muto, biramufasha kuko akura abikunda. Bimufasha kwiga neza rero ntarambirwe, ndetse bikanamufasha gukarishya ubwenge akiri muto, akazabikurana maze bikamworohera mu masomo ye amaze gukura kuko aba yarabitangiye akiri muto.

Kubashakira imfashanyigisho z’amashusho: Ubu aho ikoranabuhanga rimariye gutera imbere, ushobora kubona amasomo menshi y’abana mu byiciro bitandukanye kuri murandasi, ukaba wayakuraho (download) maze ukabibaha bakabirebera kuri televiziyo. Cyane cyane kuko biba bikoze mu mashusho abana bakunda (cartoon) bituma babireba babikunze, maze uko babikurikirana, niba wenda ari ukubara, kwandika inyuguti se, yewe no guteranya imibare n’ibindi bitandukanye, byaba indimi cyangwa siyansi, (byose wabibona) bigatuma bunguka ubumenyi kurushaho. Aho kwirirwa bareba izindi filime zitabafitiye umumaro (zanabigisha imico mibi), bareba ayo masomo bakungukiramo byinshi kandi byiza.

Gufata umwanya ugakina nabo: Iki gice ni ingenzi mu buzima bw’abana n’ababyeyi, kuko akenshi ababyeyi bihugiraho bakibagirwa inshingano yo kurera abo babyaye. Ufashe umwanya muri wikendi ugakorana sport n’abana bawe, bifasha imibanire yanyu mwembi, ndetse hari n’ibyo umwana agenda akubaza bigatuma arushaho kunguka ubundi bumenyi. Ikindi, ugenda nawe nk’umubyeyi umuganiriza, umubwira uko agomba kwitwara, uko agomba kwambuka umuhanda, n’ibindi byinshi byagirira akamaro ubuzima bwe arimo ndetse n’ubw’ejo hazaza he. Kenshi buriya icyo umwana yize ari gukina, ntakunda kukibagirwa. Ikindi iyo umwana yakinnye, aza ananiwe akaryama neza agasinzira kuko umubiri we uba wakoze.

Gukina n’abana nk’umubyeyi bibafasha kumva ko bakunzwe.

Ibi ni bike muri byinshi twakorera abana bari mu biruhuko, kugirango bakomeze batere imbere mu mibereho yabo ndetse no mu buzima busanzwe.

Ababyeyi rero, akenshi bumva ko umwana kumuha ibyo akeneye iyo abibonye (ibiryo, imyambaro, amafranga y’ishuri…) biba bihagije. Si ko biri. Ahubwo umwana anakeneye uburere bw’ababyeyi kuko niyo nkingi y’ubuzima bwa muntu. Mwibuke ko umunyarwanda yaciye umugani ngo “uburere buruta ubuvuke”.

Ikindi gikunze kugaragara, ni uburyo ababyeyi baganira n’abana. Kubera kwirirwa muri rwinshi ugasanga umubyeyi ntaheruka kuganira n’abana, hari ubwo umubyeyi abaza ikintu umwana bigatuma amubeshya bitewe n’uko babanye. Ariko iyo umwana akwisangaho nk’inshuti, bituma akubwira byose kandi akakubwiza ukuri nyako.

Kandi nawe mubyeyi, kubaza umwana ikintu umukankamira, wamufatira mu ikosa ukamwereka ko ari umunyamakosa ukabije, si byiza. Mwereke ikosa yakoze, umubwire ko atari byiza gukora ibi, mbese umugushe neza. Urugero niba umwana yatsinzwe amasomo, wimubwira amagambo mabi amukomeretsa, mwereke ibyiza byo kwiga ukaba umuhanga, akamaro bizamumarira, ndetse unamubwire ko umwanya yabonye ubutaha nagira umwiza kurushaho uzamuhemba.

Babyeyi twegere abana bacu kuko aribo Rwanda rw’ejo.

Ubutaha tuzareba uko noneho twafasha ingimbi n’abangavu kutarambirwa n’ibiruhuko, maze bagashaka ibibahuza aho gushaka ibibahuhura.

Titi Léopold

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here