Mu minsi ishize nibwo umushumba w’itorero Dormition church,Bishop Sindambiwe Papias yasengewe ku mwanya w’ubu Bishop ,ariko biza kuba nk’ibitunguranye,ubwo yagaragaraga yifotozanyije n’abahanzi baririmba indirimbo z’isi (Secular) barimo Jay Polly ndetse n’Amag The Black,ari nabyo byatumye benshi mu bakiristu bibaza kuri icyo kintu.
Uyu mushumba rero yasaga naho ari we wambere ugaragaye yifotozanyije n’aba bahanzi ndetse benshi bakaba baragiye bibaza niba uyu mushumba yaba afitanye ubushuti budasanzwe n’aba bahanzi.
Ibi rero ni bimwe mu byagiye byibazwaho na bamwe mu bakiristu b’itorero rye ndetse n’abandi bakurikiranira hafi ibijyanye n’iyobokamana bakibaza niba uyu mushumba yaba aribo bantu b’inshuti ze cyangwa se bari bitumirije muri uwo muhango.
Ubwo umunyamakuru w’Ubumwe.Com yaganiraga n’aba bahanzi bose bavuze ko nabo bumva biba ari iby’agaciro gakomeye guteranira aho abana b’Imana bari. Ndetse na Bishop Papias agira byinshi atangaza kuri icyo kintu.
Mu magambo ye,Bishop Papias,yagize ati:”Njyewe ntabwo nigeze ntumira bariya basore ku mwanya wa mbere ahubwo ni abantu twagiye tumenyana mu bihe bitandukanye bya kera,nyuma yuko rero bumvise ko mfite umunsi mukuru baza kwifatanya nanjye muri uwo muhango.Gusa njye numva ibyo nta n’ikibazo kiba kibirimo kuko nabo ni abantu kandi Imana barayizi kuko ntakindi kibabeshejeho.Burya ni nako abantu bagenda bahinduka bagakizwa,cyane ko nta n’urubanza mbaciriye kuko ntazi uko babana n’Imana yabo mubuzima bwabo bwa buri munsi.Kuko n’ijambo ry’Imana rivuga ko nibamara kumenya ukuri ari ko kuzababatura,kandi nta kuntu bazamenya uko kuri batateraniye ahavugwa Imana”.
K’uruhande rw’aba bahanzi ngo nabo bumva nta kibazo kirimo kuba baraje mu muhango wo gusengera uyu mushumba ngo cyane ko ari umuntu w’inshuti yabo cyane ndetse bamenyanye kera cyane.
Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru w’ubumwe.com,umuhanzi Amani uzwi ku mazina Amag The Black yagize ati:”Man njye ndumva ibyo nta kibazo kirimo tu,kuba ndi umusiramu kandi nkaba naragiye kwifatanya n’abakiristu ndumva ibyo nta wasi,kuko uriya mugabo ni umuntu wacu kandi nanjye Imana ndayemera kandi ndayikorera kuko iyo itaza kuba yo ntabwo mba ngeze aho ndi ,ntabwo yadutumiye ariko kuba narabimenye nagombaga kwitabira nk’umuntu wanjye”.
Twanabibutsa ko kandi uyu muhanzi (Amag The Black)yagiye avugwaho byinshi ubwo yakoranaga indirimbo na Theo Bosebabireba,bikavugwa ko uyu musore yaba ashaka gushuka Theo ngo ajye mu idini rya Islamu.
Umuhanzi Jay Polly we yatangaje ko ibyo nta gishyashya abonamo,ndetse ko kuba ari umuhanzi uririmba indirimbo z’Isi bitamubuza kujya gusenga nk’abandi bose ndetse ko ahubwo n’ahandi hose azajya yumva ibikorwa nk’ibyo byo guteza imbere umurimo w’Imana azajya abyitabira.
Mu magambo ye aseka cyane,Jay Polly yagize ati:”Njyewe ndumva nta gishya,kuko kuba ndi umuraperi bitambuza kwinjira mu nzu y’Imana kandi ngasenga.Ahubwo n’ahandi hose muzajye mumbwira njyeyo kuko biriya ndanabikunda iyo umurimo w’Imana ukomeza kwaguka”.
By Zarcy Christian.