Home IMYIDAGADURO Umukino wahuje Amavubi n’Ingwe wasigiye ibyishimo abanyarwanda

Umukino wahuje Amavubi n’Ingwe wasigiye ibyishimo abanyarwanda

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yatsinze iya Benin”Ingwe” 2-1 mu mukino wa kane wo gushaka itike y’igikombe cya Africa ni uko agira amanota atanu,umukino wahaye abanyarwanda ibyishimo.

Ni kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ukwakira 2024, aho u Rwanda rwatsinze Benin mu mukino wabereye muri Stade Amahoro kuva saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba. Gutsinda uyu mukino byatumye u Rwanda rugira amanota atanu rugumana icyizere cyo kuzajya mu gikombe cya Afrika cyane ko rusigaje umukino wa Libya n’uwa Nigeria.

Ikipe y’Amavubi
Ikipe ya Les Géupards/ Ingwe

Nubwo ikipe y’igihugu ya Nigeria itarakina na Libya irusha u Rwanda amanota abiri gusa. Kugeza ubu ikipe ya Mbere ni Nigeria ifite amanota 7, Benin ifite amanota 6, u Rwanda rufite amanota 5 naho Libya ifite inota rimwe.

Abasifuzi na ba kapitene b’amakipe yombi.

                                      Iminota y’ingenzi….

Mu minota y’ingenzi yaranze uyu mukino, ni nk’umunota wa 42 Mugisha Bonheur yananiwe kugarura umupira, ufatwa na Williams Edwin byaje no kumuha amahirwe yo gutsindira ikipe ye Benin igitego cya mbere, abafana b’Amavubi bari kuri Stade Amahoro bibaca intege cyane ku buryo bugaragara.

Mu gihe abanyarwanda hirya no hino aho bari bakurikiranye umukino haba muri stade, ku maradiyo na television bari bihebye, ku munota wa 67 Nshuti Innocent yabazamuriye ka morale aho yatsinze igitego cya mbere cy’ u Rwanda.

Amahirwe ntiyatinze gusekera u Rwada kuko ku munota wa 68 u Rwanda rwabonye penaliti ku ikosa ryari rikorewe Bizimana Djihadi wanayiteye ibyara igitego cya kabiri cy’Amavubi u Rwanda hose abanyarwanda bajya mu bicu, induru bayiha umunwa bishimira iyi ntsinzi.

Umukino wongeyeweho iminota 4 gusa warangiye nta gihindutse, intsinzi itaha i Rwagasabo aho Imana yirirwa ahandi igataha mu Rwanda.

Itsinzi y’Amavubi yatesheje amahirwe akomeye y’ibihembo bishimishije Ingwe zari zasezeranyijwe…

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Bénin, Mathurin de Chacus, yari yatangaje ko mu gihe ikipe y’iki gihugu “Les Géupards” niramuka itsindiye Amavubi i wayo, azayiha agahimbazamusyi k’ibihumbi 100€ (ni ukuvuga agera kuri miliyoni 147 Frw) kaziyongera ku gatangwa na federasiyo.

Ubwo bishimiraga igitego cyabo bari babonye

Uyu mukino wahuje u Rwanda na Bénin wari uw’umunsi wa Kane wo mu Itsinda D ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.

Ibihugu byombi byari byahuriye mu mukino w’umunsi wa Gatatu wabereye kuri stade Houphouët-Boigny y’i Abidjan muri Côte d’Ivoire ku wa Gatanu, Abanya-Bénin bawutsinda ku bitego 3-0.

Abanyarwanda batandukanye bari bitabiriye uyu mukino.
Abanyarwanda hirya no hino bishimiye instinzi

Iyi ntsinzi yatumye bagira amanota atandatu inyuma ya Nigeria ifite arindwi ku mwanya wa mbere, ndetse gutsindira i Kigali bikaba byawushyize ku mwanya mwiza wo kwizera kuzakina Igikombe cya Afurika cy’umwaka utaha.

 

Ufitinema A. Gérard 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here