Inama y’igihugu y’Abantu bafite Ubumuga NCPD hamwe n’ikigo gishinzwe kurengera abana ifatanije na UNICEF bagaragaje aho umushinga wo kurerera abana bafite ubumuga umaze umwaka utangiye ugeze.
Inama yahuje abafatanyabikorwa muri iyi gahunda hakaba haribanzwe mu kugaragaza uko iyi gahanda itegurwa ndetse n’uko ishyirwa mu bikorwa.
kubera ko kurerera umwana mu muryango avuye mu kigo bidapfa gukorwa uko bibonetse kose habanza gufata umwanya ni ukuvuga umwana n’umubyeyi kuko bombi baba bagiye guhindura imibereho bari basanzwemo bityo akaba ari uburyo bwo kubarinda ihungabana.
Felecien Turatsinze akaba ari umushakatsi wo mu kigo cyitwa Chance for Child hood, asobanura iby’iyi gahunda yagize ati: “Uyu mushinga wo kurera abana bafite ubumuga mu muryango ni ukuvuga bavanwa mu bigo bajya mu muryango urimo kugeragerezwa mu Turere tubiri aritwo Bugesera na Huye”
Mukiganiro yagiranye na Ubumwe.com Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga Bwana Ndayisaba Emmanuel avuga inyungu zo kurera umwana ufite ubumuga , Ati “iyo umwana avukanye ubumuga akurikiranywe akiri muto ashobora gusezera ubumuga ndetse uwo mwana akaba yasezera ubumuga burundu ndetse serivisi zatangirwa muri ibyo bigo zivugururwa zikiyongera ndetse service zikagera no ku bandi benshi.”
Yakomeje avuga ko uyu mushinga urimo gushyirwa mu bikorwa n’abafatanyabikorwa batandukanye aribo ikigo cy’igihugu cyo kurengera abana, UNICEF na Hope and Homes for Children
Muri iyi nama kandi abayitabiriye bagaragaje ko mu Rwanda hari intambwe imaze guterwa mu mu guhindura imyumvire ku bantu bafite ubumuga bakamenya ko abantu bafite ubumuga nabo bashoboye kandi bafite uburenganzira nk’ubw’abandi bantu badafite ubumuga.
Icyo kwishimira muri iki gihe ni uko inzego zitandukanye ndetse n’abantu ku giti cyabo bagiye bahugurwa ku burenganzira bw’abana babufite.
Ndacyayisenga Bienvenu