Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umusirikare yivuganywe n’inzovu mu butumwa bwe bwa mbere yari yoherejwemo

Umusirikare yivuganywe n’inzovu mu butumwa bwe bwa mbere yari yoherejwemo

Umusirikare w’Umwongereza yivuganywe n inzovu ubwo bari mu gikorwa cyo ubushimusi bukorerwa inzovu mu gihugu cya Malawi.

Uyu musirikare witabye Imana yitwaga Mathew Talbot akaba yari afite imyaka 22, ari muri batayo ya mbere yitwa “1st Battalion Coldstream Guards.” Inzovu yamuhitanye imusanze aho yari ahagaze ku burinzi muri Pariki ya Liwonde yo muri Malawi maze iramusumira iramukomeretsa cyane ari na byo byamuviriyemo urupfu.

Umuyobozi we mu bya gisirikare yavuze ko Talbot yari umuntu ukorana umurava kandi ufite umutima ukomeye.  Umuvugizi w’igisirikare witwa Penny Mordunt na we yashimangiye ko Talbot yakoranye umurava n’ubunyamwuga.

Yakomeje agira ati: “ibyago byatugwiriye ni ibyibutsa ibyago abasirikare bacu bahurira na byo mu kurinda ibinyabuzima biri mu kaga gakomeye mu isi babirinda abashaka kungukira mu kubivutsa ubuzima.”

Bamwe mu bantu bakomeye bandikiye umuryango wa Tibolt wavukaga mu burengerazuba bw’Ubwongereza bawihanganisha. Ubu bukaba ari na bwo butumwa bwa mbere bw’akazi uyu musore yari yitabiriye kuva yajya mu gisirikare nk’uko byemejwe na Ministry w’Ingabo.

Uru rupfu rwatewe n’uko abasirikare b’Abongereza n’ab’ Abanyafurika barindaga Pariki ya Liwonde bagendagendaga mu byatsi birebire byo muri pariki, bari ku burinzi, maze barogoya inzovu batari babonye ko zihari. Ubwo imwe mu nzozi yasumiriye Talbot maze iramukomeretsa bikabije biza no kumuviramo urupfu. Nta wundi wigeze akomereka.

Bamwe mu bayobozi be mu gisirikare barimo uwitwa Majoro Richard Wright, Nia Griffith n’abandi bavuze ko bababajwe cyane n’uru rupfu kubera ko uyu musirikae yari amaze igihe gito yinjiye mu ngabo, nyamara ngo ntiyaburaga kubasetsa.

Ikibazo cyo gushimuta inzovu ni ikibazo kimaze gufata indi ntera muri Afurika aho ubushakashatsi bugaragaza ko nibura izigera ku bihumbi 30 zicwa buri mwaka, mu gihe izisigaye zigera ku bihumbi 450.

Mu bice byinshi, kurwanya ba rushimusi byabaye nk’intambara bityo ababarwanya bahabwa imyitozo n’ingabo za gisirikare z’Ubwongereza.

 

Twiringiyimana Valentin

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here