Khamis Juma Khamis wo mu kigero cy’imyaka 25 ukomoka muri Michenan yasanzwe yapfuye muri Pisine ( Piscine) yo mu gace ka Page ahazwi ku izina rya Unguja mu Gihugu cya Tanzaniya.
Uhagarariye Police yo muri aka gace ka Unguja, yatangaje ko ibi byabaye ku Itariki 15 z’uku kwezi muri Hotel Jambo mu masaha ya saa mbili z’ijoro.
Yagize ati : ” Umubiri wa nyakwigendera wajyanywe gusuzumwa mu bitaro bya Cottege hanyuma umubiri we ushyikirizwa abo mu muryango we ngo bajye kumushyingura”.
Umuvugizi wa Police Suleiman yakomeje yibutsa abantu bose ko bagomba kujya bagira amakenga mu gihe bagiye kwoga muri kwoga muri Pisine cyane cyane abantu bumva bagifite gushidikanya mu kwoga, mbese bumva batarabimenya neza. Anongera gusaba abakora mu mahoteli atandukanye ndetse n’ahandi hose bafite pisine kujya bakomeza kuba hafi no kugenzura abaje babagana kugira ngo ibi birinde impanuka z’abaje babagana.
N.Aimee