Home AMAKURU ACUKUMBUYE Tanzania: Abagore barasabwa kurushaho kubyara abana benshi

Tanzania: Abagore barasabwa kurushaho kubyara abana benshi

Ibi byagarutsweho n’umukuru w’igihugu cya Tanzania Perezida John Magufuli wasabye  abagore ko bakwirekura bakabyara abana benshi kugirango ubukungu bw’igihugu burusheho kwiyongera, ibi bikaba byaratangajwe  n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Reuters isubiramo amagambo ye ku wa kabiri ari mu mujyi avukamo wa Chato, agira ati: “Mu gihe ufite abaturage benshi, wubaka ubukungu. Ni yo mpamvu ubukungu bw’Ubushinwa ari bunini cyane. Ndabizi ko ba bandi bakunda kwifata bazinubira aya magambo yanjye. Mwirekure, bo mubareke bifate”.

Si ubwa mbere Perezida John Magufuli ashishikarije abagore kurushaho kubyara abana benshi, ubuheruka hakaba hari mu kwezi kwa cyenda k’umwaka ushize wa 2018.

Nkuko bitangazwa na Reuters, icyo gihe mu mwaka ushize Bwana Magufuli yongeyeho ko kuringaniza imbyaro ari “iby’abanebwe cyane badashoboye kwita ku bana babo”.

Abamunenga bavuga ko uyu murongo we ari ukubara nabi mu bijyanye n’ubukungu.

Umwe mu mpirimbanyi ziharanira uburenganzira bwa muntu utuye i Dar es Salaam wavuganye na Reuters ariko agasaba kudatangazwa umwirondoro, yavuze ko “ukwiyongera kw’abaturage muri Tanzaniya bivuze ukwiyongera k’ubukene n’ubusumbane mu mikoro”.

 

N. Bienvenu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here