Umuteramakofi Maxim Dadashev ukomoka mu gihugu cy’Uburusiya ubwo yari mu irushanwa ry’iteramakofi yatewe ibipfunsi na mugenziwe Subriel Matias birangira akomeretse ku bwonko bimuviramo urupfu.
Umuteramakofi Dadashev ufite imyaka 28, ubwo yari mu irushanwa amaze guterwa iki gipfunsi yahise ananirwa guhaguruka kugeza ubwo umutoza we Buddy McGirt ahaguruka asaba ko irushanwa rihagarikwa ku gice cya 11 nyuma yo guhatwa ibipfunsi na Subriel Matias adasubiza bimuviramo urupfu.
Nyuma y’irushanwa Dadashev yihutishijwe kugezwa kwa muganga,abaganga bihutira kugenzura ubwonko basanga bwakomeretse bikabije bagerageje kubaga ahita ashiramo umwuka.Nk’uko tubikesha Bbc
Uhagarariye iri shyirahamwe ritegura uyu mukino yavuze ko ryababajwe n’urupfu rwe bihanganishije abakunzi ba nyakwigendera by’umwihariko umuryango we.
N. Aimee