Home AMAKURU ACUKUMBUYE Nyuma yo gutandukana n’abagabo 2 kubera kutabyara.Umugore w’imyaka 45 yabyaye abana 5

Nyuma yo gutandukana n’abagabo 2 kubera kutabyara.Umugore w’imyaka 45 yabyaye abana 5

Nyuma yo gutandukana n’abagabo 2 amaze imyaka 20 yarabuze urubyaro, Umugore yagiriwe umugisha wo kubyara impanga 5.

Hakorshejwe uburyo bwa gihanga bwo guterwa intanga, umugore ukomoka mu gihugu cya Ghana w’imyaka 45 y’amavuko yabyaye impanga 5, nyuma y’uko yari amaze imyaka 20 yarabuze urubyaro, aho yari amaze gutandukana n’abagabo 2, bamuziza bose kutabyara.

Maame Cynthia n’umunezero mwinshi cyane wamurenze, yakiriye impanga ze eshanu, abakobwa babiri n’abahungu batatu ku bitaro bya Sam-J Specialist ahitwa Haatso mu mujyi wa Accra. Cynthia yagaragaje ukuntu yatawe n’abagabo be babiri bari bafite kwihangana guke,ubwo bamushinjaga ko adashobora gusama inda ngo abyare,ariko agahamya ko ibyo bitigeze bimuca intege ngo areke kwizera ko umunsi umwe nawe azishimira imbuto zo munda ye.

Cynthia avuga ko yishimiye birenze imbuto zo munda ye, nk’abandi babyeyi.

Ku bufasha bw’abaforomo ndetse n’abaganga bo kubitaro bya Sam-J Specialist. Yagize ati:“ Ubu nshobora guseka ku muraba. (Ashaka gusobanura ibibazo yarimo)” Cynthia yingize abagore bose bakirazwa amajoro n’umubabaro wo kuba batarabona abana gukomezwa n’ubuhamya bwe ndetse bakizera Imana.

Samuel Amo-Mensah, umuganga nawe wabaye muri iki gikorwa cyo kubyaza uyu mubyeyi, yavuze ko yashimishijwe nawe cyane n’uko iki gikorwa cyagenze neza, ndetse aba bana akaba ari bazima bose, bakaba bakomeje kubakurikirana mbere yo kubarekura kugira ngo bemeze neza ko ntakibazo bazahura nacyo nibahura n’umwuka wo hanze.

Yagize ati:” Umubyeyi n’abana bose, ubuzima bwabo ni ntamakemwa. Natwe twishimiye cyane uko iki gikorwa cyagenze. “ Yakomeje avuga ko iki ari ikibazo gihuriweho n’abantu benshi muri Ghana, ariko hari abatabagana kubera ko iki gikorwa gisaba ubushobozi bwo hejuru, kugira ngo gikorwe.

N. Aimee

1 COMMENT

  1. ABANA ni umugisha w’Imana.Uyu mubyeyi arishimye cyane.Tekereza gushakana muli babili hanyuma mukabyara,mukaba batatu.Ni igitangaza gikomeye.Byerekana ko no kuzuka (resurrection) bishoboka,nubwo benshi bashidikanya cyangwa batabyemera,ngo kubera ko batari babibona.
    Nta kintu na kimwe bible ivuga ngo kekuba.Nubwo byatinze kuba,bizaba nta kabuza.It is a matter of time.Imana ikorera kuli gahunda yayo.Nkuko 2 Petero 3:9 havuga,Impamvu Imana yatinze kuzana imperuka,nukugirango abantu bashaka ubuzima bw’iteka muli paradizo babanze bihane.Ikibazo nuko aribo bake.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here