Itorero Abacunguwe (Redeemed Gospel Church) bayobowe n’umushumba wabo Dr. Bishop Rugagi Innocent, basangiye n’abana bo mu muhanda ndetse n’ababyeyi bafite amikoro make ku munsi wo gutangira Umwaka mushya wa 2024.
Ibi byabaye ku munsi ukunzwe kwitwa w’ubunani(usobanura itariki ya 1/1 za buri mwaka) aho abantu benshi baba bari kumwe n’imiryango yabo ndetse n’inshuti basangira ndetse basabana. Akaba ari muri urwo rwego iri Torero ryatekereje aba baba badafite abo basangira, cyangwa batanafite ibyo basangira bo mu Murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi, kugira ngo nabo batangire umwaka banezerewe ndetse badashonje.
Ubwami bw’Imana si ubw’amagambo ahubwo ni ubw’imbaraga. (1Abakorinto 4:20) umurongo wo muri Bibiliya Dr Bishop Rugagi yashingiyeho agaragaza ko kuvuga ubutumwa bwiza, atari kuvuga gusa, ahubwo bisaba ibikorwa.
Yagize ati” Ntibisaba gutunga byinshi ngo ubone gutanga, ahubwo gutunga umutima utanga nibyo biguhatira gushaka ibyo utanga kandi umunezero usangiye n’abatawufite niwo utera umutima guhora wishimye niyo waba ugeze aho ibyishimo bitari.”
Iki gikorwa ntabwo cyaranzwe no gusangira gusa, kuko uyu mushumba yatangiye aganiriza abana n’ababyeyi babo ababaza uko barangije umwaka n’intego bafite muri uyu mushya aboneraho no guhemba umwana wabaye uwa mbere mu ishuri yigamo, anabemerera kuzajya ahemba abazaba abambere n’abakabiri mu mashuri bigamo.
Bamwe mu bana n’ababyeyi bitabiriye ubu busabane, bavuze ko bashimye Imana kuba nabo babonye iby’umunsi mukuru ndetse ko bumva banezerewe, nyuma y’uko bari bamaze guhabwa bimwe mu biribwa bibafasha mu rugo ndetse n’ibikoresho by’isuku, ndetse hari n’abana bafashijwe kubona ibikoresho by’ishuri nyuma y’uko ababyeyi babo bari bamaze kugaragaza ko ubushobozi bwatumye bacikishiriza amashuri.
Umwe mu babyeyi bari bari aho(Tutifuje gutangaza amazina ye) yagize ati “Ubundi abakozi b’Imana isi ikeneye ni nk’aba bibuka gusangira n’abo batazi noneho ku munsi wo kwishimana n’ababo. Ibi ni ukwigomwa kutagirwa na buri muntu.”
Nshuti Gasasira Honoré.