Home AMAKURU ACUKUMBUYE Igira hino nkubwire amateka y’Umutware Rwabutogo

Igira hino nkubwire amateka y’Umutware Rwabutogo

Umutware Francois RWABUTOGO yavutse muw’i 1907, ni mwene KABARE akamubera ubuheta.

Se umubyarara akomoka kuri Rwakagara, wakahamije imyato i Rwanda akaba igihangange ahagana mu kinyejana cya cumi n’umunani.

Abamukomokaho bose babita Abakagara, bakaba baragaragiye inganji karinga aho bamwe babaye ibibanda, abatware bayoboye imisozi itandukanye y’i Rwanda ndetse n’umutwe w’ingabo z’ingangurarugo.

Rwabutogo yize mu ishuri ry’abana b’abatware ry’i Nyanza,benshi bamuziho kuba yari umuhanga cyane,agakunda kwiga cyane kandi akanakunda gukora imyitozo ngororamubiri.

Umwami Musinga yamugize umutware w’u Buganza agirwa n’ umutware w’Uruyange, ingabo zaremwe na Rugaju rwa Mutimbo ku ngoma y’umwami Yuhi IV Gahindiro.

Ni we wa mbere wabatijwe mu bakomoka mu Bega, abatirizwa rimwe n’Umutware watwaraga mu mvejuru witwaga Semutwa wa Cyitatire cya Rwabugiri nawe wabaye uwa mbere mu babatijwe b’Abanyiginya.

1919, Umutware Rwabutogo afite imyaka 12
Amaze kubatizwa no gukura, Umutware Rwabutogo yigishirizaga gatigisimu rwihishwa iwe. Mu bo yigishije harimo abana b’umwami Yuhi V Musinga barimo Igikomangoma Rudahigwa n’Igikomangoma Rwigemera.

Rwabutogo ari mu bagize uruhare rukomeye mu buzima bw’umwami Mutara III Rudahigwa cyane igihe Rudahigwa na nyina Kankazi babaga ku Rwesero babayeho mu buzima butari bwiza.

Rwabutogo icyo gihe yegereye umwami Musinga amusaba kumwemerera kugaba inka yari yaramuhaye maze Umwami Musinga arabimwemera.

Ubwo Rwabutogo yahise agabira Rudahigwa inka 80 bityo we na nyina Kankazi bongera kubona amata. Kuva icyo gihe Rudahigwa yirahiraga Rwabutogo agira ati “Yampaye inka Rwabutogo!” .

Umutware Rwabutogo yabaye nk’umubyeyi n’umujyanama mukuru w’umwami Rudahigwa.

Nyuma y’aho ababiligi bafatiye icyemezo cyo gukura Umwami Musinga ku ngoma bakamusimbuza umwana we, bivugwa y’uko Kayondo, Rwabutogo na Rwubusisi ari bo batware bakuru bagishijwe inama maze bose uko ari batatu ngo bahitamo Rudahigwa washakwaga cyane n’abapadiri, mu gihe Rwigemera we yashakwaga n’abakoloni bari barakoranye nawe kuva kera ari umunyamabanga wabo.

Rwabutogo na Rwubusisi ni nabo kandi baherekeje Rudahigwa amaze kwima ingoma, ubwo yasangaga se i Kamembe kugira ngo amuhe umugisha w’imitsindo y’Imana y’i Rwanda.

Rwabutogo yabaye nk’umubyeyi n’umujyanama mukuru wa Rudahigwa. Rudahigwa ngo yagiye gusura Rwabutogo iwe mu Buganza. Yageze kwa Rwabutogo asanga ngo yagiye gusenga. Yamutumyeho incuro eshatu amumenyesha ko amutegereje. Ku ncuro ya gatatu nibwo Rwabutogo yaje, abwira umwami ko atabashije kuza mbere kubera ko ngo yari ari gusenga Umwami w’isi yose. Mu kiganiro bagiranye Rwabutogo yagiriye Rudahigwa inama yo gutura u Rwanda Kristu umwami. Iyo nama ya Rwabutogo Rudahigwa yarayizirikanye, kuko yaje kubikora mu mwaka wakurikiye itahuka kwa Rurema rya Rwabutogo

Rwabutogo niwe wagiriye Umwami Mutara III Rudahigwa inama yo gutura u Rwanda Kristu umwami. Iyo nama ya Rwabutogo,Rudahigwa yarayizirikanye kuko yaje nyuma kubikora mu kwezi k’ Ukwakira mu mwaka w’1946

Rwabutogo yagize uruhare rukomeye mu iyubakwa rya kiliziya y’ I Rwamagana Ubwo yabwiye ingabo ze n’abaturage ngo bamufashe kuyubaka gusa barabyanga ngo ntibashobora kwikorera amabuye cyangwa amatafari no kwisiga ibyondo n’imikungugu.

Rwabutogo abyumvise yafashe ingata ashyira ku masunzu ye ku mutwe yikorera amatafari,abari babisuzuguye bagira isoni babona ko ishyano riguye maze barakenyera batunda amabuye n’amatafari kugeza inyubako ya kiliziya yuzuye.

Rwabutogo azwi kandi kuba yaraherezaga mu Misa y’iminsi Mikuru nka Noheli, Pasika n’umunsi w’Isakaramentu.

Mu buhereza bwe yayoboraga abatwara amatara mu gihe cya . Yabaga ari Cérémoniaire, agafatanya n’ibisonga bye byarimo uwitwa Ruhorahoza Gérard wari Sous shefu w’i Nyarusange,Rugumire Antoine wari sous shefu wa Nyarubuye ndetse na Mutsinzi Michel wari sous shefu wa Nkomangwa.

Nk’uko Musenyeti Antoine Kambanda abigarukaho, bivugwa ko ahagana muw’i 1938, Umutware Francois RWABUTOGO kandi yanditse igitabo ku Isakaramentu ry’ugushyingirwa kitwa Ugushyingirwa Gutagatifu,gikubiyemo Inama zerekeye abasore n’abakobwa bashaka guhabwa Isakaramentu ry’Ugushyingirwa.

Rwabutogo yari umutware wakunzwe cyane n’abaturage kuko yanze gukoresha ikiboko ngo abaturage be bahinge.ibi byarakaje abakoloni binamuviramo kunyagwa inka ze nyinshi kubera ko yabasuzuguye gusa aremera arazihara ibi byatumye akundwa anubahwa cyane na rubanda rugufi

Mu rwego rwo kumushimira uruhare rw’indashyikirwa yagaragaje mu kurwanira ishyaka Kiliziya, Papa Piyo wa XII yamushyize mu rugaga rw’abalayiki b’imena baba baragize uruhare muri Kiliziya mu kuyirwanira ishyaka, mu kuyirengera no mu bindi bikorwa by’indashyikirwa mu bihugu byabo, urwo rugaga rwitwa:
« Chevalier de l’Ordre Pontifical de Saint Sylvestre ».

Yahawe Umudari w’ishimwe waherekejwe no kumushyira muri urwo rwego awambikwa ku mugaragaro ku itariki ya 30 Kamena 1940 i Rwamagana ari ku Cyumweru.

Umutware Rwabutogo yashakanye n’igikomangoma MUKAMAZIMPAKA Scholastique, umukobwa w’umutware KAVUMVURI ka Rwalinda rwa Rubega mwene Yuhi IV GAHINDIRO.

Aba bombi babyaranye abana 18 harimo Odette RWABUTOGO (Umuhererezi ndetse ukiriho) n’umutware Umutware HITIYISE Pierre watwaye u Buganza bw’epfo kuva 1945 kugeza 1954.

Umutware Rwabutogo hamwe n’umufasha we MUKAMAZIMPAKA
Umutware Rwabutogo n’umufasha we, Igikomangoma MUKAMAZIMPAKA Scholastique

Odette RWABUTOGO, Umuhererezi w’umutware RWABUTOGO
Umutware Rwabutogo yitabye Imana mu kwezi kw’ukuboza mu 1945.

Paruwasi Gatulika ya Rwamagana yashyizeho umunsi wo kumwibuka tariki ya 26 Ukuboza buri mwaka.

 

Titi Leopold

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here