Home AMAKURU ACUKUMBUYE U Rwanda mu bihugu bya mbere mu gukoresha uburyo bushya bwo kurandura...

U Rwanda mu bihugu bya mbere mu gukoresha uburyo bushya bwo kurandura igwingira

U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku Isi byafashe iya mbere mu kwitabira gahunda nshya yiswe Multiple Micronutrient Supplementation (MMS) ijyanye no guha abagore batwite ikinini gikomatanyije gifite vitamini 15.

Ubwo buryo bwiswe MMS bwatangijwe ni bushya ku Isi, u Rwanda rukaba mu bihugu bitatu muri Afurika butangirijwemo. Ubusanzwe abagore batwite bahabwaga ikinini gifite imyunyungugu na Vitamine ebyiri none iyi gahunda ya MMS bari guhabwa ikinini gifite Vitamine 15 zahurijwe hamwe, mu rwego rwo gukomeza guhangana n’igwingira.

Mu Karere ka Ngororero niho hatangirijwe ubu buryo  bw’inyongera bwo kurwanya ikibazo cy’igwingira haherewe ku bagore batwite bahabwa inyongeramirire ndetse n’ibyongera imyunyu ngugu, nzigahabwa umubyeyi utwite kugeza abyaye  bigafasha umwana uzavuka kutavuka atujuje ibiro cyangwa ngo avuke imburagihe bikaba byanagiraga ingaruka mu igwigira ry’abana.

Minisitiri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko abagore batwite bagiye kujya bahabwa ikinini kirimo Vitamini 15 mu rwego rwo gutuma abagore babasha kubyara abana bafite ubuzima bwiza.

U Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya imirire mibi mu bantu bibasirwa nayo kurusha abandi barimo abana bari munsi y’imyaka itanu, abagore batwite n’abonsa ndetse n’abangavu n’ingimbi.

Umuturage witwa Mukamana Claire avuga ko iyi gahunda ari igisubizo ku bana ndetse n’ababyeyi.

Ati”Nanjye nabonye ko iyi gahunda ari igisubizo cyane, kuri twe nk’ababyeyi kuko iyo ufata indyo ituzuye, bigabanya ubudahangarwa bw’umubiri wawe, bituma urwaragurika, bidindiza imikurire y’umubiri n’ubwonko bw’umwana, kandi bigabanya umusaruro mu byo ukora.”

Uwamariya Claudine umujyanama w’ubuzima m’umudugudu wa Bukome mu Kagali ka mwendo avuga ko iyi gahunda izagabanya ibibazo by’abana bavukaga bafite ibiro bike.

Ati” Hari ababyeyi babyaraga abana bafite ibiro bituzuye ubu ntibizongera, iyi gahunda igiye gufasha ababyeyi kubyara abana batagwingiye.”

Ababyeyi bavuga ko ubu buryo ari bwiza cyane buzabafasha bo n’abana.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yavuze ko iyi gahunda izaba igisubizo mu guhangana n’igwingira ryugarije aka Karere kandi bazakomeza kurirandura hifashishijwe gahunda y’inyunganiramirire ikomatanije

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko iyi inyunganiramirire itaje gukuraho izindi gahunda zakoreshwaga ahubwo  ari kimwe mu bifasha kurushaho kugira  ubuzima bwiza.

Ati “Ntabwo bikuraho izindi gahunda zakoreshwaga mu kugabanya igwingira ahubwo buriyongeraho, tunibutsa ko kurwanya igwingira ari urugamba rwa buri muntu wese, ariko uhereye ku mubyeyi cyane cyane utwite.”

Iyi gahunda izagera mu turere turindwi mu gihugu, izafasha guca ukubiri n’imirire mibi ku bagore batwite, kubyara abana bafite ibiro bike, kubyara imburagihe, impfu z’abana n’abagore bapfa babyara.

Imibare y’ubushakashatsi yo muri 2022 igaragaza ko mu Rwanda abana 33% bafite igwingira ,u Rwanda rukaba rwarihaye intego yuko muri uyu mwaka wa 2024 uyu mubare uzaba ugeze kuri 19%

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here