Home AMAKURU ACUKUMBUYE Kirehe: Kutagerwaho n’amazi meza bituma bakoresha amazi yanduye

Kirehe: Kutagerwaho n’amazi meza bituma bakoresha amazi yanduye

Ni kenshi uzasanga hari uduce tumwe  na tumwe twibasiwe n’ibyorezo birimo diyare, gutaka munda, inzoka n’ibindi, usanga akenshi bituruka ku mazi bifashisha mu gusukura ibikoresho birimo nk’amasahane, amafuriya yo gutekamo ibikombe binyweshwa amazi n’ibindi…

Bikaba aribyo abaturage bo mu Murenge wa Nyamugari   mu Karere ka kirehe bavuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’umwanda ndetse no gukora urugendo rurerure bajya kuvoma nabwo bakavoma amazi yanduye, ikibazo bavuga ko kimaze igihe kinini bagasaba umuyobozi kubafasha kigakemuka.

Habimana Emmanuel utuye mu Kagali ka Kagasa Umurenge wa Nyamugari avuga ko babangamiwe n’iki kibazo.

yagize ati ”Ikibazo cyo kutagira amazi kiratubangamiye, nk’iyo uvuye mu murima unaniwe  ntubashe gukora urugendo rugera aho wabona amazi meza, birangira ukoresheje ayo ubonye hafi atari meza, nibwo uzasanga duhorana inzoka zidakira, abana bagahora bataka munda”.

Akavuga ko iki kibazo ari kenshi bakigejeje ku nzego bireba ariko nticyakemuka.

Ati”Yaba ubuyobozi bw’umudugudu, ubw’Akagali ndetse n’Umurenge, bazi iki kibazo.  Iyo tubabwiye badusubiza ko tugomba gutegereza twihanganye, kugeza na n’ubu tugitegereje”.

Uwimana Felicite, utuye mu Kagari ka Bukora Umurenge wa Nyamugari, avuga ko iyo batabonye ubushobozi bwo kugura amazi meza bakoresha ayo babonye.

Ati ” Ijerekani ry’amazi meza rigura amafaranga 200, iyo ntayafite cyangwa se imvura ntigwe, ibintu byose tubikoresha amazi mabi kuko nta bundi buryo tuba dufite, kandi bigatuma n’abana bajya ku ishuri batoze, ibi byose bikadutera uburwayi, twajya kwivuza bakatubwira ngo indwara turwaye zitutuka ku mazi mabi”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe  Rangira Bruno avuga  ko  iki kibazo bakizi ndetse gihuriweho na benshi ariko bagiye gushaka uko cyakemuka.

Ati” Ni ikibazo  kitari muri utu tugari  two mu Murenge wa Nyamugari honyine, kiri mu bice hafi ya byose by’aka Karere, ariko dufite umushinga turi gufatanya na Wasac uzadufasha gukemura iki kibazo cy’ibura ry’amazi”

Yakomeje avuga ko hatangijwe inyigo izabafasha gukemura iki kibazo ko mu minsi mike ikipe ibishinzwe izaza kureba aho bigeze umushinga ugatangira.

Ati” Twarangije gukora inyigo y’umushinga ndetse n’uruganda rwayo runini ruzaba ruri muri Nyamugari, iki kikazaba ari igisubizo ku batuye Akagali ka Kagasa by’umwihariko mu Murenge wa Nyamugari wose”

Abagerwaho n’amazi  meza mu Karere ka Kirehe  imibare igaragazwa ko bangana na 80%, ari ko  n’ubwo bimeze bityo abaturage bavuga ko atabageraho kuko hari abagikoresha amazi mabi, abandi bakagirwa no kuyagura.

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 igamije kwihutisha iterambere (NST1) izarangira muri uyu mwaka wa 2024 aho buri muturarwanda azaba agerwaho n’amazi meza ndetse n’amashanyarazi igerweho

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here