Abagabo barakangurirwa gusohora nibura inshuro 21 mu kwezi kugira ngo bagabanye ibyago byo kwandura kanseri ya prostate.
Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Harvard bavuga ko abagabo bagomba gusohora byibuze inshuro 21 mu kwezi kugira ngo bagabanye kanseri ya prostate ndetse n’ibindi byago bashobora guterwa no kudasohora.
Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru European Urology buvuga ko abagabo 31.925 batanze impuzandengo yabo yo gusohora buri kwezi maze abasanze basohora gake bagasabwa kwisubiraho n’abasohora kenshi cyane babwirwa ko ari byiza kuko ngo bibagabanyiriza ibyaho byo kuba bakwandura indwara zinyuranye harimo na kanseri ya prostate.
Abakoze ubwo bushakashatsi bagira bati: “Twasuzumye niba gusohora inshuro nyinshi mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina bifitanye isano na kanseri ya prostate mu bushakashatsi bunini bwakozwe muri Amerika, tubona ko abagabo benshi mu bakuze basohora kenshi badakunze gufatwa na kanseri ya prostate.”
Ubu bushakashatsi bunagaragaza ko uretse kuba ibi bigabanya kwandura kanseri ya prostate binagabanya cyane indwara yo guhangayika.
Urubuga rwa Medicine.Net rugira ruti: “Usibye kugabanuka k’ububabare, gusohora kwa endorphine biganisha ku byiyumvo byo kwishima, kongera ubushake bwo kurya no kongera ubudahangarwa bw’umubiri.”
Umuntu wese kandi ukoze iki gikorwa neza ngo ni umuti wo gusinzira neza kuko ngo iyo usohoye umubiri wawe urekura imisemburo ya prolactine na oxytocine ituma usinzira kandi ukaruhuka neza.
Urubuga rwa Medicine,net rugasoza rugira inama abantu kujya bagerageza gusohora buri gihe niba bashaka kwita ku buzima bwabo.
Ntirushwa Anaclet